Umuhanga mu gutunganya umuziki, Madebeats, yifurije umushoramari akaba n'umuyobozi wa 1:55 AM Ltd, Coach Gael, isabukuru nziza y'amavuko, amushimira uruhare rukomeye yagize mu rugendo rwe rw'umuziki.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram, Madebeats yavuze ko Coach Gael atamubereye umufatanyabikorwa gusa, ahubwo yabaye nk'umuvandimwe wamugiriye icyizere kuva agitangira urugendo rwo gutunganya umuziki, mbere y'uko izina rye rimenyekana.
Yagize ati:
"Coach Gael, hari abantu baza mu buzima bwawe mugakorana ubucuruzi gusa, ariko wowe waranyizeye mbere y'uko izina ryanjye rigera aho rigeze uyu munsi. Wabonye umuntu wari ufite inzozi zo gutunganya indirimbo, uzifata nk'izikwiye guhabwa igihe cyawe, ubushobozi bwawe n'icyizere cyawe. Ibyo si ubufatanye gusa, ni ubuvandimwe. Isabukuru nziza y'amavuko."
Madebeats ni umwe mu batunganya umuziki bagezweho mu Rwanda, wakoze indirimbo nyinshi zakunzwe n'abahanzi batandukanye, ndetse akaba yarubatse izina rikomeye mu ruganda rw'umuziki nyarwanda.
Coach Gael ni we washinze 1:55 AM Ltd, sosiyete ireberera ibikorwa by'abahanzi batandukanye barimo Bruce Melody, Kivumbi King, ndetse yanakoranye n'abahanzi nka Element Eleéeh, Kenny Sol na Ross Kana.
Azwi kandi nk'uwashinze Kigali Universe, inyubako yakira ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro n'ubuhanzi bibera i Kigali.
Mu rwego rw'amashuri, Coach Gael afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Master's) muri Statistics, yakuye mu Buhinde. Yanabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2014 mbere yo kugaruka mu Rwanda gutangira ibikorwa by'ishoramari mu ruganda rw'umuziki.
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.