Spice Diana yavuze ko igihe cyo kwamamara kidahoraho, Kandi ko yitegura gufasha impano nshya - Radio Salus FM 97.0

Spice Diana yavuze ko igihe cyo kwamamara kidahoraho, Kandi ko yitegura gufasha impano nshya

Spice Diana yavuze ko igihe cyo kwamamara kidahoraho, Kandi ko yitegura gufasha impano nshya

Umuhanzikazi w'icyamamare muri Uganda, Spice Diana, yatangaje ko yemera ko kwamamara kw'umuhanzi kutaramba ubuziraherezo, bityo buri wese akwiye kwemera ko igihe kimwe hazabaho kuvuka abandi bahanzi bazamusimbura.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na NRG Radio, aho yavuze ko buri muhanzi agira igihe cye cyo kwigaragaza no gukundwa, ariko nyuma hakaza n'abandi bagahabwa umwanya wo kumurika impano zabo.

Spice Diana yavuze ko adashaka kuzakomeza guhatanira kuguma ku isonga igihe azaba abona urubyiruko rufite impano rukwiye guhabwa amahirwe yo kwigaragaza. Yashimangiye ko ubuhanzi ari urugendo rugira ibyiciro, bityo kwemera impinduka bikaba ari kimwe mu bifasha umuhanzi kubaho neza mu mwuga.

Uyu muhanzikazi yavuze kandi ko yatangiye gutegura ubuzima bwe bw'ahazaza, aho usibye gukomeza gukora umuziki, afite intego yo gushyigikira no gutoza abahanzi bakizamuka.

Yasobanuye ko azifashisha ubumenyi n'uburambe amaze imyaka yunguka mu rugendo rwe rwa muzika kugira ngo afashe impano nshya kubaka umwuga uhamye kandi urambye.

Spice Diana yasabye bagenzi be b'abahanzi kutizirika ku kwamamara cyangwa icyubahiro, ahubwo bakemera ko impinduka ari ibisanzwe mu ruganda rw'umuziki. Yavuze ko gusiga umurage mwiza no guteza imbere abazaza ari byo bifite agaciro kuruta guhatanira kuguma ku isonga igihe cyose.

Spice Diana amaze imyaka ari umwe mu bahanzikazi bafite izina rikomeye muri Uganda no mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Azwi cyane mu ndirimbo zirimo "Siri Regular", "Onsanula" n'izindi zamuhesheje ibihembo ndetse zinamugira umwe mu bahanzi bafite igikundiro mu muziki wa Uganda.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.