Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano wamamaye mu muziki nyarwanda, akaba anakunzwe na benshi, yamaze gushyira hanze amashusho yindirimbo ye yise ngara yasize akoreye amajwi mbere yuko atabwa muri yombi.
Uyu muhanzi mu minsi ishize yatawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo gukoresha ibiyobyabwenge, gukoresha imvugo zivangura no gufungirana umuntu bitemewe n'amategeko kandi akaba yaranakubitaga uwahoze ari umugore we Vava.
Yampano ufungiye muri gereza ya mageragere, yagerageje gusaba urukiko ko yaburana afunguye ndetse anatanga abishingizi harimo noopja ariko biranga biba iby'ubusa .
Yampano abinyujije ku rukuta rwe rwa YouTube ye, yashyize hanze amashusho y'indirimbo ye yasize akoreye amajwi yise Ngara, abakurikirana hafi uyu muhanzi mu muziki we bagaragaje ko nubwo yampano afunze ariko agikomeje gukora ibihangano bye kandi ko hari abo arusha gukora umuziki bo badafunze.
Amashusho y'iyi ndirimbo imaze amasaha make ishyizwe ku rukuta rwe rwa YouTube imaze kurebwa n'abatari bake, ikaba yarakozwe n'uwitwa Master P, inayoborwa na M VAVA Gz.
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Ibitekerezo 1
Tanga igitekerezo