Abahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Alicia na Germaine, bashyize hanze indirimbo nshya bise "Ibanga", bakomeza urugendo rwabo rwo kugeza ubutumwa bwiza ku bakunzi ba Gospel.
Iyi ndirimbo igaruka ku kamaro ko kugumana ubusabane n'Imana no kuyiringira mu bihe byose. Ubutumwa buyirimo bushishikariza abantu gukomera ku Mana, bakayigira ubuhungiro n'imbaraga mu rugendo rw'ubuzima, kuko ari yo soko y'amahoro n'intsinzi.
"Ibanga" ije ikurikira ibikorwa byiza aba bahanzikazi bamaze igihe bakora mu muziki wa Gospel, aho bakomeje kwigarurira imitima y'abakunzi b'uyu muziki binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka ukwizera.
Mbere yo gusohora iyi ndirimbo, Alicia na Germaine bari bamaze kwigaragaza cyane muri Rubavu Music Awards 2026, aho indirimbo yabo "Ibendera" yegukanye ibihembo bibiri birimo icya Best Gospel Song ndetse banahabwa igikombe cy'umuhanzi mwiza wa Gospel mu Karere ka Rubavu.
Mu zindi ndirimbo zizwi bakoze harimo "Ibendera", "urufatizo", "ihumure”, na Rugaba zakunzwe n'abatari bake kubera amagambo akomeza ukwizera n'ubutumwa bwo kwiringira Imana.
Abakunzi ba Gospel biteze ko "Ibanga" izakomeza kuba imwe mu ndirimbo zizafasha benshi kwegera Imana no gukomeza urugendo rwabo rwo kwizera, nk'uko byagenze ku ndirimbo zabo zabanje zakunzwe hirya no hino.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.