Fils yiyise "Ashton Big", yiteguye kwakira Ashton Hall na Kagarara - Radio Salus FM 97.0

Fils yiyise "Ashton Big", yiteguye kwakira Ashton Hall na Kagarara

Fils yiyise "Ashton Big", yiteguye kwakira Ashton Hall na Kagarara

Mudahigwa Emmanuel, wamamaye nka Fils muri sinema nyarwanda, yatangiye urugendo rugamije guhura n’Umunyamerika Ashton Hall, icyamamare ku mbuga nkoranyambaga kizwi cyane mu mashusho agaragaza imyitozo ngororamubiri n’imibereho ishingiye ku buzima bwiza. Hall ari mu ruzinduko rwihariye arimo gukorera mu bihugu bitandukanye bya Afurika, aho aherekejwe n’Umunyarwanda Enock Uwizeye, wamamaye nka Kagarara cyangwa Ashton Small.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE, Fils, usigaye uniyita Ashton Big kubera ibiro bye bigera kuri 150, yavuze ko yizeye ko guhura na Ashton Hall bizamufungurira amahirwe mashya ku rwego mpuzamahanga. Yavuze ko bafite ibikorwa bidasanzwe bateganya gukorana, bizarebwa n’abatuye Isi binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Mu minsi ishize, Ashton Hall na Kagarara bakomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko bahuriye muri Ghana, aho Hall yahaye Kagarara izina rya “Ashton Small” ndetse bombi batangira urugendo rwo kuzenguruka Afurika. Uru rugendo ruzanasorezwa mu Rwanda, igihugu Kagarara yakomeje kwamamaza agaragaza ubwiza bwacyo n’amahirwe y’ubukerarugendo.

Uyu Mudahigwa Emmanuel uzwi nka Fils nyamunini yatangiye kwigana Kagarara waje kumenyekana cyane nyuma yo gukora amashusho yigana uburyo Ashton Hall akora siporo. Ayo mashusho yakunzwe cyane ku rwego mpuzamahanga, bituma Hall amushaka, baravugana mbere yo guhura imbonankubone. Ubu bombi bakomeje gukorana ibikorwa bitandukanye bikurikirwa n’abarenga za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga, ndetse Hall yanasezeranyije gufasha Kagarara gukomeza kwagura izina rye ku rwego mpuzamahanga.

Fils na we yizeye ko kwifatanya n’aba bombi bizamufasha kumenyekana ku Isi hose, ndetse bikazamubyarira ubufatanye n’ibindi byamamare mu ruganda rw’imyidagaduro n’itangazamakuru ryo ku rwego mpuzamahanga.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.