Umunyarwenya ukiri muto ukomoka muri Uganda, Rango Tenge Tenge, ategerejwe mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere aho azitabira ibirori bya Tintin Summer Festival bizabera muri Tintin Kids Play Centre i Kimihurura ku wa 1 Kanama 2026. Biteganyijwe ko azasusurutsa abazitabira ibi birori, agaragaze impano ye yo kubyina no gusetsa, ndetse anasabane n'abana bazaba bitabiriye uwo munsi wihariye.
Rango Tenge Tenge ni umwe mu bana b'abanyempano bamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga kuva mu 2024. Yamenyekanye binyuze mu mashusho magufi yagaragazaga imibyinire ye idasanzwe, uburyo asekejesha abantu n'imiterere yihariye y'isura ye, ibintu byatumye akundwa n'abakoresha TikTok, Instagram na Facebook hirya no hino ku Isi.
Tenge Tenge yavukiye kandi akurira muri Uganda. Nubwo yakuriye mu buzima butari bworoshye, impano ye yatumye abona amahirwe yo gukorana n'abahanzi, ibyamamare n'abakora ibitaramo bitandukanye muri Afurika. Uyu mwana w'imyaka 13 amaze gusura ibihugu byinshi mu rwego rwo kwitabira ibikorwa by'imyidagaduro no guhura n'abafana be.
Abateguye Tintin Summer Festival bavuga ko kumutumira bigamije guha abana bo mu Rwanda umwanya wo guhura n'umwe mu bana b'ibyamamare bakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga, bakishimira impano ye ndetse bagasangira ibihe by'ibyishimo n'imyidagaduro.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.