Dj Sonia yiyemeje guhagurukira abashaka kumugirira nabi - Radio Salus FM 97.0

Dj Sonia yiyemeje guhagurukira abashaka kumugirira nabi

Dj Sonia yiyemeje guhagurukira abashaka kumugirira nabi

Kayitesi Sonia wamamaye nka Dj Sonia  yagaragaje ko ananiwe kwihanganira abantu bakomeza kumuharabika no gushaka kumugirira nabi, nyuma y'uko aburiwe n'umuntu amubwira ko hari abantu bashaka kumugirira nabi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ye, Dj Sonia yashyize hanze ubutumwa bw'amajwi bw'umuntu uri kumuburira ko hari abantu bari gupanga kumugirira nabi kubufatanye n'undi mu DJ Mugenzi we w'inzobe bityo akwiye kwitwararika.

Uyu Dj Sonia mu butumwa yaherekesheje aya majwi, yavuze ko yihanganye bihagije ariko aho bigeze bikabije bityo ko ibyabaye bihagije akaba agiye guhangana n'abashaka kumuhemukira.

Yagize ati: "Bigeze kuri uru rwego? Kumparabika ntabwo bihagije murashaka no kungirira nabi? Mwagiye musiga icyasha izina ryange ngaceceka nkabyihorera kuko mu by'ukuri numvaga ko ntakwiye kubitakazaho imbaraga n'igihe cyange, ariko murabona aho bigeze ubu? Ntabwo nzatuma bikomeza. Birahagije."

Dj sonia uri kunyura mubihe bitoroshye, ni umwe muba Dj b'abanyarwandakazi bagezweho ukomoka mu karere Huye, akaba akorera umwuga we I Kigali.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.