Umuhanzi w'Umunyanijeriya Augustine Miles Kelechi Okechukwu, uzwi ku izina rya Tekno Miles, yatangaje ko indirimbo ye “Rara” yayanditse ku gitekerezo yakuye k'uburyo Wizkid yari yarakozemo indirimbo “Ojuelegba”, imwe mu zahinduye amateka ya muzika ya Afurika.
Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, Tekno yavuze ko “Ojuelegba” yamusize atangaye kubera uburyo yari ikozwemo n'ubutumwa yatangaga, bituma ayigenderaho mu gutegura “Rara”.
Yagize ati:
“Natangajwe cyane n'uburyo Wizkid yari yanditse ‘Ojuelegba’. Nayigize isoko y'igitekerezo mu kwandika no gutunganya ‘Rara’.”
Tekno yavuze ko “Ojuelegba” yabaye imwe mu ndirimbo zafashije Wizkid kugera ku rwego mpuzamahanga, ndetse ikanamwereka uburyo indirimbo ifite inkuru nziza n'ubutumwa bukomeye ishobora kugera kure.
Uyu muhanzi yavukiye muri Bauchi State ku wa 17 Ukuboza 1992, akomoka mu Karere ka Ivo muri Leta ya Ebonyi. Kubera akazi ka se wari umusirikare, yakuriye mu bice bitandukanye bya Nigeria birimo Nasarawa, Kaduna na Abuja.
Tekno yatangiye kwiga umuziki akiri muto, yiga gucuranga piyano na gitari, mbere yo gutangira umwuga we nk'umuhanzi. Yamenyekanye cyane mu 2015 abikesheje indirimbo “Duro”, yakurikiwe n'izindi zakunzwe zirimo “Pana”, “Yawa”, “Rara”, “Skeletun”, “Enjoy”, “Jogodo” na “Buga” yakoranye na Kizz Daniel.
Uretse kuba umuririmbyi, Tekno ni umwe mu batunganya umuziki n'abanditsi b'indirimbo bafite izina rikomeye muri Afurika. Yakoze kandi indirimbo z'ibyamamare zirimo “If” ya Davido, kimwe mu bihangano byagize uruhare mu kuzamura umuziki wa Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.