Nyuma yo gusoza uruzinduko rwa Summer County Tour 2026, umuhanzi Itahiwacu Bruce, uzwi nka Bruce Melodie, ategerejwe gutaramira abakunzi b'umuziki mu Karere ka Karongi mu gitaramo giteganyijwe ku wa 11 Nyakanga 2026.
Amakuru y'iki gitaramo yatangajwe na East African Promoters, sosiyete isanzwe ifatanya mu gutegura ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, bikomeje kuzenguruka uturere dutandukanye tw'u Rwanda.
Iki gitaramo kizabera i Karongi nyuma y'ibyabereye mu turere twa Huye na Muhanga, aho abahanzi batandukanye bakomeje kwegera abakunzi babo binyuze muri iri serukiramuco.
Bruce Melodie, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, azaba ari mu bazasusurutsa abitabiriye iki gitaramo. Uyu muhanzi aherutse gusoza ibitaramo bya Summer County Tour, byasorejwe mu Karere ka Rubavu, aho yari yatumiye abandi bahanzi barimo The Ben, Bwiza na Kitoko.
Mu butumwa yageneye abakunzi be, Bruce Melodie yabasabye kuzitabira ari benshi, abasezeranya igitaramo kirimo umuziki mwiza n'ubuhanga busanzwe bumuranga.
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bafite ibigwi mu muziki nyarwanda, aho yegukanye ibihembo bitandukanye birimo n'icya Primus Guma Guma Super Star, cyahoze ari irushanwa rikomeye ryahuzaga abahanzi bo mu Rwanda.
Abategura igitaramo bavuga ko biteze ko kizitabirwa n'abakunzi benshi b'umuziki bo mu Karere ka Karongi no mu turere duhana imbibi na ko, mu rwego rwo gukomeza kwegereza imyidagaduro abaturage hirya no hino mu gihugu.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.