Umushoramari mu muziki nyarwanda Coach Gael yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza urutonde rw'abahanzi 11 akunda kurusha abandi ku isi, aho yashyizemo Bruce Melodie ariko The Ben ntagaragareho.
Ubu butumwa bwatangajwe ku rubuga rwa Instagram, bwatumye benshi bongera kuganira ku buryo Coach Gael afata aba bahanzi babiri bakomeye mu muziki nyarwanda, cyane cyane nyuma y'uko yari aherutse kugaragara yishimira ibihangano bya The Ben mu bitaramo bya Summer Country Tour 2026.
Mu butumwa bwe, Coach Gael yavuze ko urwo rutonde yarukoze nk'aho ari "Igikombe cy'Isi cy'abahanzi", agaragaza abo afata nk'ab'ikirenga mu muziki ku rwego mpuzamahanga.
Yagize ati:
"Iyo haza kuba Igikombe cy'Isi cy'abahanzi, aba ni bo nahitamo nta kuzuyaza."
Mu bahanzi yashyize kuri uru rutonde harimo Michael Jackson, Chris Brown, Koffi Olomidé, Rihanna, Bruce Melodie, Impala, Mbosso, Adele, Wizkid, Cécile Kayirebwa na Kassav'.
Kuba Bruce Melodie ari umwe mu bahanzi bari kuri uru rutonde, mu gihe The Ben atarurugaragaraho, byakuruye ibitekerezo bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Hari abavuze ko uru rutonde rugaragaza abo Coach Gael akunda ku giti cye, mu gihe abandi bibajije impamvu The Ben atarimo kandi ari umwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda.
Ibi bibaye mu gihe hari hamaze iminsi havugwa amakuru y'uko umubano wa Coach Gael na Bruce Melodie waba warahungabanye. Icyakora, nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro rwemeza cyangwa ruhakana ayo makuru.
Coach Gael ni umwe mu bashoramari bazwi mu ruganda rw'umuziki nyarwanda, aho yakoranye n'abahanzi batandukanye ndetse akagira uruhare mu guteza imbere ibikorwa byabo. Mu bihe bitandukanye, yakunze kugaragaza ibitekerezo bye ku muziki nyarwanda no ku bahanzi awubonamo impano zidasanzwe.
Nubwo urutonde rwe rwakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga, ntirwafatwa nk'urwego rwo kugereranya agaciro k'abahanzi, ahubwo rugaragaza gusa abo we ubwe akunda kurusha abandi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.