Chris Eazy yongeye kwigarurira abafana muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026 i Muhanga - Radio Salus FM 97.0

Chris Eazy yongeye kwigarurira abafana muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026 i Muhanga

Chris Eazy yongeye kwigarurira abafana muri MTN Iwacu Muzika Festival 2026 i Muhanga

Umuhanzi Rukundo Christian, uzwi ku izina rya Chris Eazy, yongeye kwigarurira abakunzi b'umuziki mu gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026 cyabereye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 4 Nyakanga 2026.

Chris Eazy ni we wasoje igitaramo cya gatatu cy'iri serukiramuco, aho yakiriwe n'abafana benshi baririmbanaga na we indirimbo ze kuva ku ya mbere kugeza ku ya nyuma.

Yatangiriye ku ndirimbo "Ese Urabizi", yakoranye na Ao Beats mu 2020, akurikizaho izindi zirimo "Edeni", "Fasta", "Basi Sori", "Inana", "Sekoma", "Sambolela" na "Sampe", yakoranye na Dany Nanone.

Izi ndirimbo zakomeje gususurutsa abitabiriye igitaramo, benshi bagaragara baririmbana na we ndetse babyina mu byishimo.

Kimwe mu byaranze igitaramo cye ni uko yongeye kuzamura ku rubyiniro umuhanzikazi Utah Nice, bafatanyije kuririmba indirimbo yabo nshya yitwa "My Mind". Ni uburyo Chris Eazy akomeje gukoresha mu rwego rwo kumenyekanisha uyu muhanzikazi, nk'uko yabigenje no mu bindi bitaramo byabanje.

Ubwitabire bw'abafana n'uburyo bakiriye iyi ndirimbo byagaragaje ko yamaze gutangira gukundwa.

Mu gusoza igitaramo cye, Chris Eazy yaririmbye "Bana" na "Jugumila", indirimbo zasojwe n'abafana bose baziririmbana na we, asiga agaragaje urukundo rudasanzwe afitiwe n'abakunzi b'umuziki i Muhanga.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.