Umuhanzi Ngabo Medard, uzwi ku izina rya Meddy, yashimiye Abanyarwanda bakomeje kumushyigikira kuva agitangira umuziki kugeza n'ubu, avuga ko urukundo bamugaragarije rwamubereye inkingi ikomeye mu rugendo rwe rw'umuziki.
Ibi Meddy yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc wa B&B Kigali FM, ubwo bahuriraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho we na mugenzi we Element Eleéeh bari bakurikiye imikino y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kiri kubera muri Amerika, Canada na Mexico.
Mu kiganiro, Imfurayacu Luc yabajije Meddy ikipe ashyigikiye muri iri rushanwa, amusubiza ko afana ikipe y'igihugu ya Portugal. Yongeyeho ko ari umukunzi wa Cristiano Ronaldo, n'ubwo yemera ko Portugal itari kwitwara neza nk'uko yabyifuzaga muri iri rushanwa.
Mu gusoza ikiganiro, yasabwe kugira ubutumwa ageza ku Banyarwanda. Yagize ati:
"Mbere na mbere ndashimira Abanyarwanda twabanye. Badushyigikiye mu muziki kandi bakomeje kumbanira no mu bihe bitandukanye nanyuzemo. Ndabizi ko bakunda umuziki wanjye, nanjye ndabakunda cyane. Muri abantu b'agaciro."
Meddy ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda no hanze y'igihugu. Yamenyekanye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo iz'urukundo, mbere yo gufata icyemezo cyo kwiyegurira umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kuri ubu, akomeje gukora indirimbo zihimbaza Imana, ndetse aherutse gusohora iyitwa "Blessed", yakiriwe neza n'abakunzi be.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.