Abanyeshuri bafite impano y'umuziki biga muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami rya Huye (UR Huye), bavuga ko bishimira intambwe bamaze gutera mu rugendo rwabo rwa muzika, ariko bagasaba abakunzi b'umuziki n'abashoramari kubatera inkunga kugira ngo bagere ku nzozi zabo.
N'ubwo bakiri mu mashuri, bamwe muri bo bamaze gusohora ibihangano byatangiye gukundwa n'urubyiruko, cyane cyane mu Karere ka Huye no mu bindi bice by'Igihugu.
Muri aba bahanzi harimo Nepo P, wasohoye EP yise Imishinga; Pani Maestro, ufite indirimbo yitwa Bindimo; Hazard Boy, ufite indirimbo Catastrophe; na Silencer, ufite indirimbo yitwa Iteka.
Mu kiganiro bagiranye na Kaminuza Star, aba bahanzi bavuze ko intego yabo ari ukumenyekanisha ibihangano byabo no kwagura izina ryabo mu muziki nyarwanda. Bavuga ko bahora barebera ku bahanzi bakomeye bazamukiye muri Kaminuza y'u Rwanda i Huye, barimo Tom Close, Riderman, Urban Boys na Butera Knowless.
Umwe muri bano bahanzi, uwitwa Nepo p yasobanuye ibijyanye na Ep ye agiye gushyira Hanze yise Imishinga.Yagize ati:
"Ni EP nise Imishinga natangiye kuyikoraho nkitangira umuziki, ikaba
ifite ubusobanuro bukomeye nkuko yitwa nayikoze muburyo
bwo kugaragaza ko mfite aho nshaka kugera atari mu magambo gusa ahubwo no mubikorwa. Ni EP igaragaza gukura nk'umuhanzi
Kandi ni ikimenyetso cyiza cyuko naje nje Kandi ko ntaguhagarara."
Yakomeje ashima intambwe we N'abahanzi bagenzi be bagezweho. Ati:
“Turishimira intambwe tumaze gutera nubwo tutaragera ku musaruro twifuza. Dusaba abantu kudutega amatwi, gukunda no gushyigikira ibihangano byacu nk’abahanzi bakiri bato”.
Aba bahanzi icyo bahurizaho bavuga ko bifuza ko abashoramari batangira kubitaho, bakumva ibihangano byabo, bityo bakabafasha gukura no guteza imbere ibikorwa byabo bya muzika.
Ibihangano by'aba bahanzi biboneka ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, zirimo YouTube na Audiomack, aho babitangaza bakoresheje amazina yabo y'ubuhanzi.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.