Police yo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika ikorera mu mujyi wa New York yataye muri yombi umusore n'inkumi babonywe kugasongero k'inyubako ya Empire state ifite uburebure bwa metero 443, aho umusore yarimo aterera ivi umukunzi we.
Uyu musore n’inkumi batawe muri yombi Kumugoroba wo kuwa Gatatu taliki ya 01 Nyakanga 2026 nyuma yo kurira mu buryo bunyuranyije n’amategeko iyi inyubako, bagamije kuhambikanira impeta y’urukundo.
Uyu musore witwa Ivan Kuznetsov w’imyaka 32 na Angelina Nikolau w’imyaka 33, batuye i East Orange muri New Jersey, ariko bakomoka mu gihugu cy'u Burusiya. Aba Bombi bahise bashyikirizwa inzego z’umutekano nyuma yo gufatirwa kuri iyi nyubako.
Kuri ubu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo kwinjira ahantu hatemewe, kwangiza umutungo w'igihugu, guhungabanya umutekano wo muri uyu mujyi, ndetse n’imyitwarire idahwitse.
Amakuru avuga ko aba bombi bafite amateka yo gukora ibi bikorwa byo kuzamuka inyubako ndende badafite ibikoresho by’umutekano batanabiherewe uburenganzira kuko si ubwa mbere bakoze nk'ibi kuko bigeze kurira inyubako ndende muri Malaysia ifite metero zirenga 600 mu myaka yashize.
Mu gihe cy’iki gikorwa, aba bombi bageze no hejuru ku gice cy’itumanaho cya Empire State Building gikoreshwa nk’iminara y’amaradiyo na televiziyo muri uyu mujyi kugasongero k'inyubako.
Ubuyobozi bw’iyi nyubako bwatangaje ko nta kibazo cy’umutekano cyigeze kibaho ku bashyitsi n’abakozi bari muri iyi nyubako, nubwo ibikorwa by’aba bombi byari binyuranyije n’amategeko kuko ntaburenganzira bari bahawe, Polisi ya New York (NYPD) ni yo yaje kubafata ibashyira muri yombi ngo bage gusobanura icyabibateye.
Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Kuznetsov apfukamye asaba Nikolau ko babana, ibintu byabaye mu gihe bari hejuru y’iyo nyubako ndende.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.