Umunyarwenya Uwizeye Enock wamamaye nka Kagara muri iyi minsi usigaye uzwi nka Ashton Small01 ku mbuga nkoranyambaga, ari kubarizwa mu gihugu cya Ghana aho yahuriye n'umunyamerika Ashton Hall.
Kagarara usanzwe ufite ubumuga bw'ingingo, yatangiye akora urwenya nyuma aza gutangaza ko kuba ufite ubumuga bitatuma adakora nk'ibyabandi. Uyu munyarwenya yaje kugira igitekerezo cyo gukora amashusho yigana ubuzima bw'uyu munyamerika wamamaye mu gukora amashusho agaragaza ubuzima bwe bwa buri munsi.
Ashton Hall amenyerewe mu gukora amashusho agaragaza uko ubuzima bwe buba buhagaze buri munsi cyane cyane Siporo no gusiganwa n'ibinyabiziga agenda n'amaguru kumuvuduko udasanzwe.
Nyuma yuko Kagarara akoze amashusho yigana uyu Ashton Hall, yarayabonye aramunezeza ahita amwita Ashton Small01 ndetse abwira Kagarara ko yenda kuza muri Afurika Kandi bagomba guhura imbona nkubone. Ibi byari inzozi za Kagarara guhura n'uyu munyamerika.
Kuri iki cyumweru nibwo hagiye hanze amashusho menshi agaragaza guhura kwa Kagarara na Ashton Hall mu gihugu cya Ghana. Imyitozo ngororamubiri bakoze Kagarara yemeje abasore bose bo muri Ghana ndetse na Ashton Hall mu buryo budasanzwe, izari inzozi za Kagarara zabaye impamo.
Ashton Hall amenyereweho ko iyo yishimiye umuntu amuha impano y'imodoka, dore ko aheruka kuyiha umuhinde wakoze amashusho amwigana.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.