Ibyaranze igitaramo cya Summer County Tour cyabereye mu Bugesera - Radio Salus FM 97.0

Ibyaranze igitaramo cya Summer County Tour cyabereye mu Bugesera

Ibyaranze igitaramo cya Summer County Tour cyabereye mu Bugesera

Ibitaramo bya Summer County Tour byateguwe na Bruce Melodie k'ubufatanye na Watuwave na Amani Africa bigeze aho bisatira umusozo. Ibyishimo ni byinshi ku bitabira ibi bitaramo ku mpande zombi yaba Bruce Melodie na The Ben n'abakunzi babo muri rusange.

Ni ibitaramo byakomereje mu karere ka Bugesera kuri uyu wa Gatandatu taliki 27 Kamena 2026, aho impande zombi zari ziteguye bihagije , abafana ari benshi ku mpande zombi. Nubwo ibi bitaramo byashimishije abafana ntibikuraho ko hari abatashye bababaye kubera kutabona umuhanzi wabo Bwiza wagombaga gutarama bigahinduka kumunota wa nyuma.

Ibi Bitaramo byaranzwe n'udushya twinshi:


Umuhanzikazi Bwiza Emmerance yabuze k'urubyiniro nyuma yo guhamagarwa na Mc Lucky Nzeyimana iminota 30 igashira ntawe ataraboneka k'urubyiniro. Ibi byatunguranye cyane ndetse abaturage ba Nyamata benshi bari baje gufana Bwiza bataha bimyiza imoso.

Nyuma y'iki gitaramo umuhanzi Bwiza yasobanuye ko yahuye n'impanuka itunguranye ubwo yerekezaga ahagombaga kubera iki gitaramo bituma ataza, anasaba imbabazi abafana be bari bamwiteguye.

Ati: "ndabasaba imbabazi ko iri joro ntaribuze kubataramira nk'uko byari biteganijwe. Ikibabaje nuko nahuye n'impanuka nkiri mu nzira njya aho igitaramo cyabereye, bituma ntashobora kugera aho ngomba kuririmbira Kandi byambabaje kuba ntabashije kubana namwe ".

Kitoko Bibarwa yinjiye k'urubyiniro avaho abakunzi be batabishaka kubera iminota bise mike yari yagenewe. Mu ikote ryiza ry'amabara y'icyatsi n'ipantaro y'umukara ndetse n'ingofero niko kitoko yaserutse k'urubyiniro n'ababyinnyi bamugaragiye.

Mu minota 28 yamaze k'urubyiniro yashimishije abakunzi be asoreza ku ndirimbo yahangiye umukuru w'igihugu " Thank you Kagame" yashimishije cyane ikanahagurutsa abaturage bari bitabiriye ibi bitaramo.

Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben nawe kuri iyi nshuro yatunguye benshi kubera kwinjira yambaye ikabutura. Mu myambaro myiza y'umukara n'agapira k'umweru agaragiwe n'ababyinnyi niko yinjiye k'urubyiniro mu ndirimbo " Si Beza" ya Dr. Tom close akurikizaho Indabo zanjye, Sikosa, Ndaje, Lose control n'izindi.

Tumwe mu dushya twamuranze ubwo yari kurubyiniro, harimo nuko yaguye k'urubyiniro bitunguranye ahita aririmbira abakunzi be aryamye. Benshi batunguwe no kumubona hasi ari kuririmba. Agana k'umusozo yasoreje ku ndirimbo " Thank you" yakoranye na Tom Close ihagurutsa ibihumbi by'abari aho barabyina karahava.

Nyuma ya The Ben, undi warutahiwe gushyira akadomo kuri iki gitaramo ni Bruce Melodie wateguye ibi bitaramo mu myambaro myiza ihenze y'umukara hose kuva hasi kugera hejuru agaragiwe n'ababyinnyi bambaye ubururu n'umweru.

Uyu muhanzi yinjiriye mu ndirimbo "Ndumiwe", akomereza ku ndirimbo zitandukanye yari yateguye nka Soweto, Detail, Munyakazi n'izindii. Ni umuhanzi wasoje ibi bitaramo byaberaga mu Bugesera mu ndirimbo Pom pom yakoranye na Diamond Platinumz ndetse na Joel Brown.

Ibi Bitaramo bisa nk'aho biri gusatira umusozo kuko bisigaje kubera mu mujyi umwe wa Rubavu mu mijyi ine yari yatoranyijwe kuzengurukwamo. Biteganijwe ko ibi bitaramo bizakomereza I Rubavu muri Nyakanga uyu mwaka.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.