Kagarara atumye umunyarwenya w’umuhinde ukunzwe cyane aza mu Rwanda guhura nawe - Radio Salus FM 97.0

Kagarara atumye umunyarwenya w’umuhinde ukunzwe cyane aza mu Rwanda guhura nawe

Kagarara atumye umunyarwenya w’umuhinde ukunzwe cyane aza mu Rwanda guhura nawe

Umunyarwenya w’umuhinde Yogendra Kushwah wamamaye nka indian_ashton hall yamaze gutegura ibikapu bye aho agiye kwerekeza mu Rwanda kureba kagarara. Ibi byemejwe n'amashusho mashya yasohotse agaragaza uyu musore wo mu Buhinde wamamaye nka "Sasta Ashton Hall", ari gupanga ingendo bwa mbere yerekeza ku mugabane wa Afurika ngo ahure n'umusore w'Umunyarwanda Kagarara umaze iminsi akora video zigakundwa n'abatari bake.

Yogendra Kushwah akomoka mu cyaro cyitwa Morena mu Buhinde. Mbere y'uko yamamara, yari umusore uciriritse, yakundaga kwigana imyitozo n'imikorere by'umunyamerika rurangiranwa Ashton Hall. Mu gihe Ashton Hall wo muri Amerika yakoraga video zanyazo zihenze Yogendra we yakoreshaga ibyondo, amapine ashaje n'ibikoresho bishaje mu cyaro. 

Ibi byatumye abantu bamuha urwamenyo bamwita "Sasta Ashton Hall" bisobanuye ngo (Ashton Hall uciriritse).


Uyu musore yakomeje gukora video ashyizemo umwete kugeza aho icyamamare ashtonhall ubwe amuboneye. Ashton Hall yahise amwemerera ko video ye nigira abantu babarirwa kuri milliyoni n’igice z'abayikunze  azaza mu Buhinde akamugurira imodoka. 

Muri Gicurasi 2026, uwo muhigo wagezweho, Ashton Hall ajya mu Buhinde ndetse amugurira imodoka ihenze cyane yo mu bwoko bwa Mahindra Thar Roxx, amuha n'amadolari $50,000 yo kubaka inzu, bituma ahita agira abafana barenga Miliyoni 1.1 kuri Instagram.

Nyuma y'uko Umunyarwanda Kagarara ashyize hanze ubutumwa avuga kuri aba bantu bakora ibintu by'imikino ngororamubiri(fitness), Indian Ashtonhall yahise atangaza ko urugendo rwe rukurikira ari ukwambuka umugabane akaza muri Afurika gushaka uyu musore witwa Kagarara.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.