DJ Phil Peter agiye  gutaramira I Rubavu muri 'Ivy Filipiano Fest’ - Radio Salus FM 97.0

DJ Phil Peter agiye  gutaramira I Rubavu muri 'Ivy Filipiano Fest’

DJ Phil Peter agiye  gutaramira I Rubavu muri 'Ivy Filipiano Fest’

Nzeyimana Philbert wamamaye ku izina rya Dj Phil Peter ategerejwe I Rubavu muri Nyakanga muri uyu mwaka mu cyiswe Ivy Filipiano Fest’ nyuma yo gutaramana na Marina muri MTN Iwacu Muzika festival iheruka gutangirira I Huye muri kaminuza y’u Rwanda.

Iki gitaramo Phil Peter yagitumiyemo abantu bazwi cyane barimo Lihle Nderu wo muri Afurika y’Epfo, Big Allan wo muri Uganda, Joxy Parker, Miss Muyango, DJ Trick n’abandi banyuranye barimo na Gradine Toto.

Ubusanzwe Dj pil Peter akora kuri Televiziyo Isibo mu kiganiro The choice mugice cy’imyidagaduro aho atumira ibyamamare bitandukanye bifite icyo byagezeho bikagira icyo byungura abanyarwanda ndetse bigatuma benshi mu bakunzi b'umuziki, cinema, siporo, urwenya ndetse n’ibiganiro byubaka ubuzima.

Uyu Muvangamuziki amashuri abanza yayize mu bigo bitandukanye, ayisumbuye ayasoreza mu kigo cya G. S GAHINI mu karere ka Kayonza aho yakuye amanota meshi mu ishami ry'ibijyanye na siyansi mu gace k'ibinyabuzima "Biology" / n'ubutabire "Chemistry". Amanota yabonye yamuhesheje amahirwe mu bambere yo kwerekeza muri kaminuza nkuru y'u Rwanda, maze yiga ibijyanye n'ubuvuzi "Allied Health Science ", mu mwaka wa 2008 asoza mu mwaka wa 2013.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.