Dj Phil Peter Yavuze ku mubano wihariye afitanye na Marina nyuma yo gutaramana I Huye  - Radio Salus FM 97.0

Dj Phil Peter Yavuze ku mubano wihariye afitanye na Marina nyuma yo gutaramana I Huye 

Dj Phil Peter Yavuze ku mubano wihariye afitanye na Marina nyuma yo gutaramana I Huye 

Dj Phil Peter usanzwe ari Umunyamakuru, umuhanzi ndetse n'umushyushyarugamba yavuze ko  kuba yarahagurukijwe na Marina bakaririmbana mu gitaramo cya MTN Iwacu na Muzika Festival giheruka kubera mu karere ka Huye, atari ibintu byamutunguye cyangwa byabaye kubw'impanuka kuko bafitanye umubano umaze imyaka myinshi ushingiye k'ubuvandimwe, ubushuti no gukorana mu muziki.

Marina nawe yari mu bahanzi bitabiriye igitaramo cya MTN Iwacu na Muzika Festival cyabereye I Huye kuwa 20 kamena 2026, uyu muhanzikazi yari kumwe n'abandi bahanzi muri iki gitaramo nka Amalon, Ross Kana, Kivumbi, Platin, Kevin Kade, Bushali, Davis D ndetse na Chris easy.

Marina ubwo yari k'urubyiniro ageze ku ndirimbo yakoranye na Dj Phil Peter yaramuhamagaye baririmbana indirimbo nka Bimpame n'iyitwa Agafoto bakoranye. Ibi byashimishije abafana babo i Huye.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru Dj Phil Peter yavuze ko uyu muhanzi bamenyanye kera hashize igihe kinini baziranye kuva Marina afite imyaka 15 yonyine akiga mumashuri yisumbuye ndetse ko ari umwana  wakuze amureba.

Ati: " Marina tuziranye kuva kera agitangira amashuri yisumbuye yajyaga aza mu bitaramo bya speciale vacance, Aba inshuti yange ndetse anambera nka mushiki wange muto kugeza n'uyu munsi ".

Dj Phil Peter yanavuzeko nubwo abakunzi b'umuziki wabo bazi indirimbo ebyiri yakoranye na Marina nka Bimpame n'iyitwa Agafoto, ariko ko hari n'izindi ndirimbo nyinshi zirenga icumi yakoranye n'uyu muhanzi zitarasohoka.

Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.