Umunyamakuru rurangiranwa Piers Morgan yatatse bikomeye igikomangoma William n’umufasha we Princess Kate, nyuma y’aho bagaragarije ku nshuro ya mbere icyo batekereza ku kibazo cy’ubwambuzi n'ibyaha by’imibonano mpuzabitsina bishingiye kuri Jeffrey Epstein.
Prince William na Kate Middleton (Catherine) ni Igikomangoma n'Igikomangomakazi bya Wales, bakaba ari na bo bazaba Umwami n'Umwamikazi b'u Bwongereza mu gihe kizaza.
Piers Morgan yavuze ko ibyo bavuze bidahagije na gato, mu gihe umuryango wa cyami w’u Bwongereza ukomeje gushyirwaho igitutu gikomeye n’abaturage.
Uyu munyamakuru yabyanditse k'urubuga rwa X nyuma y’aho ibiro bya Kensington Palace byemeje ko William na Kate “bahangayikishijwe bikomeye” n’ibiri gushyirwa hanze mu madosiye mashya y’inkiko muri Amerika afitanye isano na Epstein.
Morgan yavuze ko iri tangazo ryabo ryoroshye cyane kandi ko rishobora gukururira akaga gakomeye ubwami bw'u Bwongereza; yasangije inkuru ya BBC maze yandika ati: “Hmmm."
Yongeyeho ati: "Twese duhangayikishijwe bikomeye, ariko sintekereza ko itangazo ry’imitsi ibiri ritanzwe n’umuvugizi ari ryo riri bukureho ibibazo bishinja umuryango wa cyami muri iki gihe."
Itangazo rya cyami ryagiraga riti: “Nshobora kwemeza ko Igikomangoma n’Igikomangomakazi bahangayikishijwe bikomeye n’ibiri gushyirwa hanze. Ibitekerezo byabo bikomeje kwibanda ku bantu bagizweho ingaruka n’ibi byaha.” Iyi niyo nshuro ya mbere William na Kate bavuze kuri iki kibazo.
Amagambo bakoresheje ntiyigeze avuga ku buryo bweruye izina rya Epstein, cyangwa Prince Andrew, bityo abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga babanenga cyane. Abafana ba Piers Morgan baje munsi y’ubutumwa bwe bamushyigikira.
Umwe yanditse ati: “Iki kintu nticyerekeye kurinda ishusho y’umuryango gusa; hano harebwa ubutwari bushingiye ku myitwarire mbonera. Niba ubwami bushaka kubaho mu gihe kizaza, bugomba gufata Andrew nk’ikibazo gishobora gushenya umuryango."
Undi na we yongeyeho ati: “Amagambo ngo 'duhangayikishijwe bikomeye' ntacyo avuze. Ibi ni ihohoterwa rishingiye ku muryango ryateguwe, amagambo gusa ntacyo yakiza. Ibikorwa, kubazwa inshingano n’ubwunzi bweruye nibyo bikenewe.
Iri tangazo rije mu gihe William yiteguraga uruzinduko rwa gishakashatsi kandi rwitondewe muri Saudi Arabia. William yari ahanze amaso ko iri tangazo ryerekana ko na we abona ibibazo bityo akabyikura imbere mbere y'urugendo rwe ariko abasesenguzi bake bemeza ko ibi biza guhosha abamurwanya.
Umwami Charles ubwe yigeze guhura n'abaturage bamubaza bati: "Ni kuva ryari wari uzi ibya Andrew na Epstein?" Prince Andrew rero yari inshuti y'akadasohoka ya Epstein ndetse yakomeje umubano na we n'igihe Epstein yari yahamijwe icyaha mu mwaka wa 2008.
KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.