Umuhanzi Ross Kana uri mu batoranijwe gususurutsa abakunzi ba muzika baherereye mukarere ka huye mu bitaramo bya "MTN Iwacu na Muzika Festival 2026" byatangiriye i Huye kuri uyu wa Gatandatu, ubwo yageraga i Huye yeretswe ibyishimo n'abafana be mu buryo butangaje.
Abafana ba Ross Kana baje bitwaje ibyapa byanditseho ngo "Turagukunda Ross Kana" ariko byari byanditse mu magambo y'icyongereza.
Ross kana yagiye k'urubyiniro ari uwa kabiri nyuma y'umuhanzi Amalon, yinjira aririmba indirimbo "FOU DE TOI" yakoranye na Bruce Melody na Element Eleee, akurikizaho "SESA" yashimishije abakunzi b'i Huye cyane mu buryo budasanzwe.
Nyuma yo kuririmba iyi ndirimbo yashimyiye abateguye ibi bitaramo ku mahirwe bamuhaye. Ati: " Ndashimira EAP kuba barampaye amahirwe nkaza hano, Ndashimira MTN n'abandi bose bagize uruhare mu kuba ndi hano".
Yageze ku ndirimbo ye " Molera " benshi mubari aho bariyamira cyane, bamwereka ko iyi ndirimbo bayikunda. Ross Kana yamaze k'urubyiniro iminota igera kuri 20, ubundi akurikirwa n'umuhanzi Kivumbi King waje asimbura Kevin Kade wagize ibibazo by'uburwayi bigatuma atitabira ibi bitaramo.
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.