King James nawe yiyongereye mu barataramira mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL2026 i Huye - Radio Salus FM 97.0

King James nawe yiyongereye mu barataramira mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL2026 i Huye

King James nawe yiyongereye mu barataramira mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL2026 i Huye

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi ku izina rya king James uri kwitegura kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki binyuze mu gitaramo afite muri Kanama uyu mwaka, yiyongereye mubagomba gutaramira I Huye mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL2026.

Uyu muhanzi ari mu rugendo rwo gusura abakunzi be mu ntara zitandukanye dore ko  yabigarutseho ubwo yaganiraga n'itangazamakuru rikorera mu karere ka Huye.

Gutarama kwa King James ni bimwe mubyo MTN yahishiye abantu bitabiriye ibi bitaramo byatangiriye mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatadatu. Amakuru Radiyo Salus yamenye nuko uyu muhanzi aza gutungurana mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival kiri kubera i Huye, ndetse yiyongere ku bandi bahanzi batangajwe.

Uyu muhanzi ukunzwe n'abatari Bake ndetse akaba ari n'umwe mu bahanzi bakuru mu gihugu ategerejwe k'urubyiniro nubwo abitabiriye iki gitaramo batabizi.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.