Umuhanzi Bizimana Amani wamamaye nka Amalon uri mu bakundwa cyane kubera ubuhanga mu miririmbire ye, yatanze ibyishimo bidasanzwe nyuma y'igihe kinini atagaragara k'urubyiniro. Ni mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026 byatangiriye mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatandatu.
Amalon abifashijwemo n'itsinda ry'abahanga mu gucuranga Symphony Band, yabimburira abahanzi umunani bazasusurutsa abaturage mu bitaramo byose bya ’MTN Iwacu Muzika Festival 2026’ bizazenguruka igihugu.
Ubwo yatumizwaga k'urubyiniro, Amalon yinjiriye mu ndirimbo ’Derila’ yakoranye na Ally Soudy mu 2019 yatumye abakunzi be bakururwa n'amarangamutima kubera amaagambo yayo akora ku mutima.
Uyu muhanzi yinjiye yambaye ’costume’ y’umukara n’ishati y’umweru, ikoti rigufi cyane ku buryo rigarukira mu rukenyerero n'indorerwamo zatangaje benshi kuko zari zifite amahembe ndetse n'agakapu gato cyane Kari gafashe ku ipantaro ndetse ku mutwe yari yambaye ingofero y’umweru y’aba ’cowboy’ bakomoko mu bihugu bya Scandnavia.
Uyu muhanzi yashyizwe k'urutonde rw'abazatarama muri ibi bitaramo we na Kivumbi King nyuma y'uko Kevin Kade yari atangaje ko afite uburwayi butamwemerera kwitabira ibi Bitaramo, baza baje kumusimbura.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.