Imikino

KLYAN MBAPPE YAKUYEHO AGAHIGO KA OLIVIER GIROUD

na Arsene Byiringiro June 17, 2026 04:04 PM 443 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Rutahizamu w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa na Real Madrid, Kyliane Mbappe yanditse amateka yo kuba ariwe mukinnyi w’ikipe y’igihugu y’ubufaransa wayitsindiye ibitego byinshi mu mateka.

Ibi yabigezeho nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 3-1 aho yatsinzemo ibitego bibiri byamufashije kuzuza ibitego 58 mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa akaba yaciye kuri Olivier Giroud we wayitsindiye ibitego 57.

Aya manota atatu kandi yafashije ikipe y’igihugu y’ubufaransa gufata umwanya wa kabiri mu  itsinda I ririmo ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, Senegal, Norway ndetse na Iraq.

Kugeza magingo aya itsinda I riyobowe na Norway n’amanota atatu igakurikirwa n’ubufaransa n’amanota atatu naho Senegal na Iraq zo zifite ubusa bw’amanota.

MUCYO Thiery/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo