Yikundiraga umukino wo koga yisanga mu muziki Bitunguranye" - Okkama. - Radio Salus FM 97.0

Yikundiraga umukino wo koga yisanga mu muziki Bitunguranye" - Okkama.

Yikundiraga umukino wo koga yisanga mu muziki Bitunguranye" - Okkama.

Umuhanzi uri mu bagezweho Ossama Masut Khalid wamamaye ku izina Okkama akoresha mu buhanzi bwe, yatangaje ko yisanze mu mwuga wo kururimba mu buryo butunguranye ndetse kiba icyemezo iwabo batishimiye.

Uyu muhanzi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n'ikinyamakuru igihe ku wa 15 kamena 2026 ubwo yakomozaga k'urugendo rw'imyaka 5 amaze mu muziki.

Yagize ati: " Nakundaga umukino wo koga ariko nakundaga no kuririmba gake gake iyo nabaga ndi gukina uyu mukino, Ntabwo nakundaga guteranira ahantu hari ibyuma by'umuziki ndetse n'abanyamuziki."

Yakomeje agira ati: "Rimwe nari mvuye mu myitozo yo koga nyura ahantu hari hagiye guhurira abanyempano bari bagiye kurushanwa bagatsindira kujya kwiga umuziki ku Nyundo, Gusa mpabona abantu benshi nzi i Gisenyi. Nahise mvuga nti aha hantu hagiye kubera imiziki myiza. Nahise mpicara ndareba."

Uyu muhanzi yavuze ko kuba yaricaye aho hari hagiye kubera amarushanwa byamuviriyemo kwisanga mu batsindiye kujya kwiga I Gisenyi umuziki. Yagize ati:

" Hashize akanya gato nagiye kubona mbona Might Popo azanye urupapuro ngo twiyandikishe abashaka kujya kwiga umuziki ku Nyundo. Nubwo narinziko iwacu bizagorana kubibumvisha nariyanditse maze ntsinda n'aya marushanwa gusa nagiye kwigayo mu ibanga kuko mu rugo ntibari kunyemerera kujyayo."

Uyu muhanzi yavuze ko Yagiye kwiga umuziki mw'ibanga kuko Papa we yari aziko yiga icungamutungo ndetse ko ababyeyi be bamenye ko yiga ibi ageze mu mwaka wa 2 kandi iki gihe umuziki yari amaze kuwumenya neza. 

Okkama wavukiye mu muryango w'abayisilamu agatangira umuziki mu mikino yaje gutangirana n'indirimbo nka Puculi, Iyallah n'izindi zamugize icyamamare.

Muri uyu mwaka Okkama yasohoye album ye ya mbere yise "Nyamabara" iriho indirimbo 13 yakoranye n'abahanzi batandukanye bo mu Rwanda.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.