Noeline Narubega wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Isimbi Noeline usanzwe ukina filimi z'urukozasoni, yatangaje ko yakorewe icuruzwa ry'abantu akajyanwa mu mahanga ku nyungu z'undi muntu mu gihugu cya Finland mu buryo yise ubucuruzi bw'abantu bwakorewe mu masezerano y'ubushyingirane mu buriganya .
Uyu mukobwa avuga ko yabikorewe n'umugabo witwa Ngabo Hodari ukomoka mu burasirazuba bwa Congo akaba afite ubwenegihugu bwa Finland yagiye muri icyo gihugu cy'iburayi aciye mu Rwanda yiyita impunzi kandi ko yabikoreye n'abandi bakobwa bagera kuri bane.
Mu kiganiro cyasakaye ku mbuga nkoranyambaga uyu mukobwa yavuze ko ahisemo kuvuga ibyamubayeho nyuma y'igihe kinini abihishe, avuga ko yizeye ko ubuhamya bwe bufasha inzego zibishinzwe gukora iperereza no kurinda abandi kugwa mu mutego nk'uwo .
Yahishuye ko uyu mugabo yashatse abantu batandukanye arabahuza barashyingiranwa hagamijwe kubabonera ibyangombwa byo kujya i Burayi.
Noeline yavuzeko nawe yarari muri abo bantu, aho ngo nawe yashyingiwe kugirango abone ibyangombwa byo kujya mu mahanga, yongeraho ko uwo mugabo yatanze Ruswa ku bayobozi bamwe kugirango haboneke impapuro z'ishyingiranwa ry'ibinyoma hagamijwe kubohereza mu mahanga.
Yavuze ko yashyingiranwe ku mpapuro gusa bigizwemo uruhare n'uwo mugabo aho byakorewe mu karere ka Nyaruguru mu murenge wa Jenda. Agaragaza ko yajyanywe yizezwa amahirwe y'ubuzima atigeze abona. Yavuzeko yumva yarakoreshejwe mu nyungu z'uwo mugabo kandi hari n'abandi bakobwa yaba yarakoreye ibintu bisa nki'byo.
Noeline yavuze ko yamaze gutanga amakuru ku nzego zitandukanye zirimo n'urwego rw'igihugu rw'ubushinjacyaha (RIB) ndetse n'urwego rw'igihugu rushinzwe abinjira n'abasohoka.
Ati: "Ngabo yadufashe turi nka batanu aragenda araduhuza turashakana nk'umugabo n'umugore kugirango tubone ibyangombwa byo kujya mu mahanga."
Mu buhamya bwe yavuze ko afite ibimenyetso bishinja uwo mugabo ndetse anagaragaza ko yiteguye gukomeza gukurikirana iki kibazo mu nkiko za finland nibiramuka bibaye ngombwa.
Ati: " yatanze ruswa ndetse aracyafata abana b'abanyarwanda , yafashe abana babiri bahuje mama na papa barashakana kugirango babone ibyangombwa. Ibyo bintu bihanwa n'amategeko y'u Rwanda."
Yakomeje avuga ko ibi byamugizeho ingaruka zikomeye. Ati: "nagizweho ingaruka n'ibi byose, narahahamutse ku rwego nashatse ubufasha bw'abaganga kugirango mbashe kongera kwisunganya kandi ninge wabyiyishyuriye, nanyuze muri byinshi ntashobora kuvugira aha."
Isimbi Noeline yamenyekanye mu Rwanda mu mwaka wa 2019 nyuma yo gukurwa mu irushanwa rya Miss Rwanda, nyuma yaho yafunguye konti kuri only fans ndetse aza no gutangaza ko asigaye akina filimi z'urukozasoni i Burayi ndetse yahishuye ko yageze iburayi binyuze mu buryo bushobora gufatwa nk'icuruzwa ry'abantu.
Itegeko ryo mu mwaka wa 2018 mu Rwanda riteganya ibihano bikomeye ku muntu wese ushuka, wimura cyangwa ukoresha undi muntu agamije inyungu binyuze mu buriganya, ubushukanyi cyangwa gukoresha intege nke ze.
Grace TUYISHIMIRE / Radio salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.