KEVIN KADE NTAGO AZAGARAGARA MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026 KUBERA UBURWAYI - Radio Salus FM 97.0

KEVIN KADE NTAGO AZAGARAGARA MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026 KUBERA UBURWAYI

KEVIN KADE NTAGO AZAGARAGARA MURI MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026 KUBERA UBURWAYI

Umuhanzi Ukunzwe n'abatari bake Kevin Kade byanzuwe ko atazagaragara mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL by'uyu mwaka wa 2026 kubera ikibazo cy'uburwayi kimumereye nabi muri iyi minsi.

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa mbere taliki 15 Kamena 2026 nibwo itsinda rya EAP ritegura ibi bitaramo k'ubufatanye na Muhire serge na Kevin Kade batangaje ko uyu muhanzi atazaboneka muri ibi bitaramo.

Mu butumwa banyujije ku mbuga nkoranyambaga bihanganishije abakunzi bose ba Kevin Kade bari biteguye kwishimana nawe nk'uko bikubiye mu ibaruwa bashyize hanze.

Bati: "Ku bafana ba Kevin Kade mu Rwanda Hose,Turabishimiye cyane, turabamenyesha ko Kevin Kade ubu ahanganye n'ikibazo cy'ubuzima kandi ari mu buvuzi. Nyuma yo kugirwa inama na muganga, ntazashobora kwitabira iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika riteganijwe na EAP. Iki ni igihe kigoye kuri Kevin Kade wari witeze gusangira ibihe bitazibagirana n'abafana be hirya no hino mu gihugu. Ariko ubuzima bwe no gukira kwe bigomba kuza ku mwanya wa mbere.
Turashimira byimazeyo EAP k'ubwumvikane bwabo kandi turashimira abafana bose k'urukundo rwabo, amasengesho yabo n'inkunga bakomeje gutanga muri iki gihe."

Muhizi serge niwe wanditse iyi baruwa ayigenera abafana ba Kevin Kade. Uyu muhanzi uri mu bagezweho ubu akaba atorohewe n'uburwayi, aherutse gusohora indirimbo yitwa " Ndi Ready" Ikunzwe n'abatari bake.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.