" URUPFU RW'UMUBYEYI WE RWAMUTEYE IHUNGABANA " -CHRIS EAZY  - Radio Salus FM 97.0

" URUPFU RW'UMUBYEYI WE RWAMUTEYE IHUNGABANA " -CHRIS EAZY 

" URUPFU RW'UMUBYEYI WE RWAMUTEYE IHUNGABANA " -CHRIS EAZY 

Umuhanzi Nsengimana Rukundo Christian yagaragaje ko ibihe agezemo ubu bitoroshye kubera ko muri uku kwezi kwa Kamena umwaka washize wa 2025 aribwo umubyeyi we(Mama) yitabye Imana.

Mu biganiro byose uyu muhanzi yagiye akorana n'ibinyamakuru biragoye ko yasoza ikiganiro atavuze kuri Mama we umubyara witabye Imana. Chris eazy agaragaza ko kuva Nyina yakwitaba Imana ubuzima bwe butaramworohera na gato, dore ko agahinda ke katumye uyu muhanzi yiyemeza ibyo gutunganya imiziki binyuze mu majwi (Producer).

Mu kiganiro aheruka kugirana na Igihe kulture yavuze ko akenshi adakunda kuryama n'ijoro ahubwo ko aba yibereye muri studio yimenyereza umwuga kubera agahinda yatewe n'urupfu rwa Nyina wamukundaga kubi.

Uyu muhanzi kuwa 14 Kamena 2025, nibwo yabuze umubyeyi we. Nyuma y'umwaka ibi bibaye, Ku mugoroba wo kuwa 14 kamena 2026, mu butumwa yanyujije k'urukuta rwe rwa Instagram yahumurije abantu bose babuze ababo bakunda. 

Yagize ati:

"Ku bantu bose babuze uwo bakundaga, Imana iduhumurize imitima kandi iduhe inema yo kongera kubabona umunsi umwe."

Uyu muhanzi uri kunyura mu bihe bitoroshye, akomeje gukora indirimbo zikundwa cyane n'abatari bake, dore ko aherutse gusohora indirimbo yitwa " MY MiND" arikumwe na Utah nice imaze kurebwa n'abarenga Million 2 k'urubuga rwa YouTube.

Uyu muhanzi Kandi ategerejwe mu bitaramo bya MTN IWACU MUZIKA FESTIVAL 2026 bizatangirira mu karere ka HUYE kuwa 20 Kamena uyu mwaka.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.