Umuhanzi mu njyana yo kurapa ' Bushali' yahaye inkwenene The Ben na Bruce Melodie nyuma y'igitaramo bakoreye mu karere ka Musanze kuwa Gatandatu taliki 13 Kamena 2026.
Ibyo yakoze benshi bakomeje kuvuga ko ari gufata ku gahanga Bruce Melodie na The Ben, agaragaza ko bose ubateranyije ntacyo bari cyo imbere ye.
Mu butumwa yanyujije k'urukuta rwe rwa Instagram, Bushari yabasabye kureka kujya bishyura abafana ahubwo bagatanga umuziki umeze neza ubundi abafana bakabereka urukundo rwa nyakuri bitavuye mu kubagura.
Mu magambo make yagize ati "Umuziki nyarwanda (araseka) Bruce+Ben=0. Dukore umuziki tureke kwikina. Wikwishyura umufana. Reka umufana agutemo. Tanga umuziki mwiza."
Ibi yabitangaje nyuma y'igitaramo mbaturamugabo aba bombi baraye
bakoreye i Musanze muri Stade Ubworoherane, akaba ari cyo cya mbere mu bizenguruka bya Country Summer Tour 2026.
Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.