Umuhanzi Bwiza Emerance uzwi ku izana rya Bwiza ari mu bitabiriye ibitaramo bya "summer country Tour" i musanze byabereye mu karere ka Musanze kuwa Gatandatu taliki 13 Kamena 2026. Uyu muhanzi niwe wabimburiye abandi bahanzi bakuru kujya k'urubyiniro, aho yasusurikije abafana be mu mbyino zidasanzwe mbere yuko abandi bahanzi b'ibihangange nka The Ben, Bruce Melody n'abandi banyuranye bakurikiraho.
Lucky Nzeyimana wari umushyushyarugamba(MC) yafashe umwanya wo guhamagara Bwiza k'urubyiniro, undi yinjirira mu ndirimbo ye yitwa Gake gake yasohoye mu minsi ishize mu myambaro y'umukara agaragiwe n'ababyinnyi be. Uyu muhanzi yatanze ibyishimo ku bakunzi be bari babukereye mu ndirimbo zinyuranye zirimo Ready, Bestfriend yakoranye na The Ben, Bodaboda ndetse na Ogera yakoranye na Brucemelody.
Yakomeje gususurutsa abafana ariko bigeze ku ndirimbo yitwa 'Ahazaza' bwo yakoze ibisa n'ibitangaza. Iyi ndirimbo ikozwe munjyana ya zouke Bwiza yayibyinnye ngo ngwino urore aho yayibyinanye n'umwe mubabyinnyi be mu buryo budasanzwe ndetse nyuma y'igitaramo amashusho y'aba bombi barikubyina yakwirakwiriye ku mbugankoranyambaga.
Ibi bitaramo byatangiriye mu karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026 muri sitade Ubworoherane aho kwinjira byari amafaranga 2000 frw ahasanzwe, 5000frw muri VIP naho muri VVIP yari 10000frw mu gihe ameza ateye muri Kigali universe lounge yari 500 000frw.
Bwiza yamaze iminota 30 k'urubyiniro akurikirwa na Kitoko, The Ben ndetse na Brucemelody waje asoza staje. Nyuma ya Musanze aba bahanzi barakomeza gutaramira mukarere ka Nyagatare taliki 20 Kamena 2026, nyuma bataramire mu karere ka Bugesera taliki 27 Kamena 2026 ubundi basoreze mu karere ka Rubavu ku wa 04 Nyakanga 2026.
Grace TUYISHIMIRE / Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.