The Ben yahishuye ko yavuye k'urubyiniro atanyuzwe - Radio Salus FM 97.0

The Ben yahishuye ko yavuye k'urubyiniro atanyuzwe

The Ben yahishuye ko yavuye k'urubyiniro atanyuzwe

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi ku mazina ya The Ben, yatangaje ko yavuye k'urubyiniro atanyuzwe ubwo yari mu gitaramo kibimburira ibitaramo bizenguruka igihugu uyu muhanzi agomba gukorana na Bruce Melodie.

Ni igitaramo cyabaye kumugoroba wo kuri uyu wagatandatu taliki 13 Kamena 2026 mu karere ka Musanze kuri stade Ubworoherane cyitabiriwe n'abantu benshi cyane mu ngeri zitandukanye.

Umuhanzi The Ben yeretswe urukundo rudasanzwe mu karere ka Musanze ubwo yageraga k'urubyiniro mu myambaro myiza y'umweru n'ubururu.

Nyuma yo kwishimirwa bikomeye n'abafana be i Musanze, The Ben yagaragaje ko yavuye k'urubyiniro atanyuzwe kuko yavuyeho hari izindi ndirimbo yifuzaga kuririmba, ariko ntibyakunda kuko atabonye umwanya uhagije wo gutaramira abafana be uko yabyifuzaga.

Abinyujije k'urukuta rwe rwa Instagram nyuma yo kuva k'urubyiniro yasangije ubutumwa butatu abamukurikiye aho bumwe bwerekanaga akadomo (.) ubundi bwerekanaga ibara ry'umweru, naho ubwo yasorejeho yagize ati:

" Nizeye ko nzabona igihe gihagije cyo kuririmba izi ndirimbo zuje uburanga"

Muri izo ndirimbo yavuze harimo Ndaje, Why, Folomiana, Ko Nahindutse, Lose Control, Vazi, Roho yanjye na True Love.

Aya magambo arasa n'ayo Bruce Melodie nawe yatangaje nyuma yo gutaramira mu gitaramo 'The Nu Year Groove' cya The Ben cyabaye tariki 01 Mutarama 2026 muri BK Arena.

Ibi bikomeje kwerekana guhangana guhamye hagati y'aba bahanzi bombi, dore ko bose bitwaye neza k'urubyiniro kandi abafana babo bari babukereye.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.