Imyidagaduro

Riderman na Bwiza bagiye guhurira mu gitaramo i Rubavu

na Arsene Byiringiro June 11, 2026 02:45 PM 198 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzikazi Bwiza Emmerance n'umuraperi Gatsinzi Emery wamamaye ku izina Riderman akoresha mu buhanzi, bagiye guhurira mu gitaramo kizatangirwamo ibihembo ku bahanzi bakorera umuziki mu Karere ka Rubavu n’abahavuka bakorera hirya no hino bahize abandi mu mwaka wa 2026.

Ibi bihembo bya Rubavu Music Awards and Talent Detection, Bigiye kuba ku nshuro yabyo ya kabiri, bizatangwa ku wa Gatandatu w'iki cyumweru tariki 13 Kamena 2026, Muri Kivu Intare Arena.

Ni Ibitaramo Kandi bigamije kuzamura no guteza imbere impano ziri m'urubyiruko muri aka karere ka Rubavu cyane cyane ubuhanzi.

Umuhanzikazi Bwiza Emmerance azitabira iki Gitaramo kizatangira saa kenda z'amanywa maze kumugoroba ahite akomereza mu bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bizatangirira I Musanze kuri iyi tariki.

Ni mu birori kandi bizasusurutswa n’abahanga mu kuvanga imiziki nka Dj Baby n’abandi batandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo