Ubuyoobozi bw'akarere ka Huye bwakebuye urubyiruko rwishora mu busambanyi - Radio Salus FM 97.0

Ubuyoobozi bw'akarere ka Huye bwakebuye urubyiruko rwishora mu busambanyi

Ubuyoobozi bw'akarere ka Huye bwakebuye urubyiruko rwishora mu busambanyi

Muri iki gihe inzego z’ubuzima zigaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye bishobora gutera indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ ubwo hakiri bamwe mu rubyiruko bakerensa mpanuro bahabwa, bakavuga ko ntawakumva uburyohe bwa bombo mu gihe ayiririye mu isashe. Ubuyobozi bw'akarere ka Huye bushishikariza urubyiruko kwirinda kwishora mu bikorwa by'imibonano mpuzabitsina.


Mu Rwanda, ubushakashatsi n’inyandiko zitandukanye byo muri 2025-2026 bigaragaza ko ingaruka ziterwa no gukora imibonano mpuzabitsina zikomeje kwiyongera ariko imibare igatumbagira cyane mu gice cy'urubyiruko.


Bamwe mu rubyiruko bavuga ko ahanini biterwa no gushaka kwishimisha byako kanya, bityo bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye, bakirengagiza ibizakura ibyo byishimo by’igihe gito baba bagiranye nyamara nyuma yaho biba bigiye kuba bibi kandi by'igihe kirekire.


Kamali Eric, umwe mu rubyiruko waganiriye na Salus avuga ko hari ubwo baba bishakira ibyishimo muri ako kanya, bakibuka ingaruka nyuma ibyo bakora nubundi babirangije.


Yagize ati:“ Hari igihe mwishinga uburyohe mukibagirwa kuba mwakoresha nk’icyo gikoresho cyo kwirinda, mukazabyibuka ari uko mwahuye n’ingaruka. Gusa akenshi bigeranywa nko kurira bombo mu isashi, ukumva ko utakumva uburyohe, ugahitamo gukorera aho.”


Uretse uyu kandi, Uwanyirigira Elizabeth, nawe avuga ko urubyiruko rutareba ku ngaruka zivamo ahubwo ruhitamo kwishima uwo mwanya muto kandi ingaruka zo z'igihe kirekire zihari.


Yagize ati:“ Ikintu mbona kibitera, urubyiruko ntabwo rureba ku ngaruka zishobora kuzaza ahubwo rureba ku byishimo by’ako kanya gusa biriburangire, ntabwo rwita ku ngaruka rushobora kuzagira.”


KANKESHA Annonciatha, umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko urubyiruko rukwiye kumenya ko hari igihe cya nyacyo cyo gukora imibonano mpuzabitsina, atari ukwishimisha gusa.

Ati:“ urubyiruko rero rukwiye kumenya ko hari igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina, ikorwa n’abantu bakuru bageze igihe cyo gushyingirwa cyo kubaka urugo, ntabwo imibonano mpuzabitsina ikorwa abantu barimo bikinira ngo banezeze umubiri.”


Kankesha Annonciatha, yibukije ko bigira ingaruka nko kurwara indwara zitandukanye zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA, anabakangurira kwita k'ubuzima bwabo kuko ari bo bireba ndetse banagerwaho n'ingaruka.


Ati:“ Iyo bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye mu kwishimisha harimo ingaruka zo kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, harimo Imitezi, SIDA, harimo gutwita, bagatwita imburagihe bakabyara umwana batabashya kurera harimo no gukenesha imiryango yabo, ni byinshi rero turakangura urubyiruko ngo rwirinde, rumenyeko ubuzima bwabo buri mu biganza byabo ntawundi muntu uzarinda ubuzima bwabo atari bo ubwabo babanje kwirinda.”  


Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2025 bw'ikigo gishinzwe ibarurishamibare, NISR,  bwagaragaje ko abakobwa 8% bafite imyaka 15–19 batwaye inda zitateganijwe, biturutse ku gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye. 
U Rwanda rukomeje gushishikariza urubyiruko gukoresha agakingirizo, mu gihe kwifata byanze kugira ngo rurushyeho kurinda urubyiruko rw'u Rwanda.

MASENGESHO Evode/Radio Salus 

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.