Umuraperi Uwimana Francis wamamaye ku mazina ya "Fireman" nk'izina akoresha mu buhanzi, akaba n'umwe mubagize itsinda rya TUFF GANG ; yatangaje ko bamaze gusoza album yabo yahurijwemo abahanzi babiri bakomeye mu Rwanda aribo The Ben na Bruce Melodie.
Umuhanzi Fireman ubarizwa muri iri tsinda yahamije ndetse anashimangira ko ibyo abandi babona bidashoboka byo guhuza ibi byamamare bihora bihanganye babishoboye bakabahuriza hamwe kuri album yabo bise "'UMUTWARO'"
Mu kiganiro Yagiranye n'itangazamakuru yagize ati: " nibyo Koko Tuff gang dufite album twise Umutwaro twahurijemo The Ben na Bruce Melodie ibyo abenshi bita ko bidashoboka. Album yacu yararangiye igisigaye nukuyishyira hanze mu minsi iri imbere"
Fireman ni umwe mu bagize iri tsinda ribarizwamo n'abandi baraperi nka Bulldog, Green p na P-fla.
Iri tsinda ryashinzwe na nyakwigendera Tuyishime Joshua wamamaye ku mazina ya Jay Polly mu buhanzi bwe.
Tuff Gang ni itsinda ryamamaye cyane mu njyana yo kurapa cyane cyane mu buryo bwo gukebura rubanda, ibibazo n'imvune z'abahanzi ndetse n'ibibera kuri iy'isi. Kuririmba ibi mu ndirimbo zabo byatumaga benshi bakururwa n'amarangamutima ndetse bigatuma iri tsinda rikundwa cyane.
Iri tsinda nubwo rikiriho nyuma yuko uwarishinze ariwe nyakwigendera Jay Polly yitabye Imana ntabwo ryakomeje gukora nk'uko ryakoraga mbere, kuko kuri ubu risigaye rigenda biguruntege nubwo abakunzi babo badahwema kubereka urukundo.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.