Imikino

Lucas Chevalier ari mu Rwanda

na Arsene Byiringiro November 08, 2026 08:07 PM 11 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyezamu w' ikipe y' igihugu y' Ubufaransa nikipe ya Paris Saint-Germain (PSG) yo mu Bufaransa, Lucas Chevalier, yageze i Kigali kuri iki Cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2026, ni mu ruzinduko agiriye mu Gihugu muri gahunda ya Visit Rwanda.

‎Lucas Chevalier yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

‎Yasuye ibice by’urwibutso bigaragaza uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse n’urugendo u Rwanda rwanyuzemo mu kongera kwiyubaka no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge.

‎Lucas Eugene Chevalier niyomazina yiswe n'ababyeyi umusore w'imyaka 25 kuko yavutse kuya 06 Ugushyingo 2001, mugace ka Calais mu Bufaransa, aho yanyuze muri LOSC Lille arinaho yakuriye mu ishuri ry'umupira w'amaguru, aza kwitwara neza aba umuzamu wa mbere w'iyi kipe mbere yo kwerekeza muri PSG.

‎Yinjiye muri PSG ku tariki ya 9 Kanama 2025 aguzwe amayero miliyoni 40, aho basinye amasezerano y'imyaka itanu, aho biteganyijwe ko azageza 2030 arikumwe n' iyikipe.

‎Mu ikipe y'Igihugu yakiniye amakipe yose  y'abato mu Bufaransa, hanyuma aza guhamagarwa bwa mbere mu ikipe nkuru y'uBufaransa batazira ku kazina ka (Les Bleus) mu Gushyingo 2024.

Muri uyu mwaka w'imikino wa 2026/2027 ahanganye cyane n' umuzamu ukomoka mu Burusiya ufatwa nka nimero ya mbere ya PSG w' Umurusiya Matvey Safonov ku mwanya wa mbere.

‎Lucas Chevalier yakiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, amutembereza ibice bitandukanye bigize Stade Amahoro.

Chevalier kandi yahuye n’abana bafite hagati y’imyaka 13 na 17 bahugurirwa kuzaba abazamu b’umwuga, abasaba kurangwa n’umwete n’ubushake mu rugendo rwabo rwo kugera ku nzozi zo gukina umupira w’amaguru.

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo