Imikino

Meddie Kagere yahuye na Murenzi Abdallah bagirana ibiganiro

na Arsene Byiringiro November 08, 2026 08:05 PM 8 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Rutahizamu w' ikirangirire muri Ruhago nyarwanda Meddie Kagere yongeye guhura na Murenzi Abdallah wamubereye Perezida mu mwaka wa 2013-2014 ubwo yakiniraga Rayon Sports. 

‎Kagere yakiniye Rayon Sports hagati ya 2013-14 mbere yuko yerekeza muri KF Tirana yo muri Albania.‎

‎Yerekeje muri iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere muri Albania mu mpeshyi y'umwaka wa 2014 avuye muri Rayon Sports. Kagere yakiniye KF Tirana imikino 16 ya shampiyona yicyiciro cya mbere muri icyo gihugu n'imikino 3 y'igikombe cy'igihugu, atsindamo igitego kimwe, mbere y'uko atandukana na yo mu mpera z'ukwezi kwa Mutarama 2015.‎

‎Meddie Kagere  uzwi nka MK14 wamenyekanye mu ikipe y'igihugu Amavubi anyura no mu makipe atandukanye hano mu Rwanda no hanze y'igihugu arimo Rayon Sports, Kiyovu Sports zo mu Rwanda na Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC ndetse na Namungo FC zo muri Tanzaniya baherutse gutandukana mu mwaka wa 2025 mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 12.

‎Meddie Kagere yavukiye muri Uganda mu kwezi ko mu Ukwakira tariki ya 10 mu mwaka wi 1986, mu mikino isaga 59 yakiniye ikipe y'igihugu Amavubi yansinzemo ibitego bigera kuri 15 kuri ubu aherutse gutandukana na Namungo FC yo muri Tanzaniya mu kwezi kwa Nyakanga tariki ya 12 mu mwaka wa 2025.

‎Kugeza Ubu afite Agahigo kadasanzwe ko kuba ariwe mukinnyi wenyine wakinnye umupira w'amaguru winjiye mu mubare w’Abanyarwanda bageze kuri miliyoni y’ababakurikira kuri uru rubuga, barimo umuhanzi Ngabo Medar wamamaye mumuziki w'u Rwanda nka Meddy, The Ben, Bruce Melodie, umuhanzi uririmba indirimbo zo guhimbaza no kuramya Imana Israel Mbonyi,  umunyamideri akaba n'umushoramari Miss Mutesi Jolly, umunyamideri Mbabazi Chaddia uzwi nka Shaddyboo ndetse nundi munyamideri akaba numushoramari Miss Mutesi Jolly, na Uwizeye Enock wamamaye ku mbuga nkoranyambaga hano mu Rwanda Ashton Small uzwi nka Kagarara urikuzamuka cyane muri iyi minsi muba content creator.

‎SHYAKA Bienvenue/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo