Imikino

Hakim Kiwanuka yongereye amasezerano muri APR FC kugeza muri 2029

na Arsene Byiringiro November 08, 2026 08:00 PM 8 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umukinnyi wa APR FC, Hakim Kiwanuka, yongereye amasezerano muri iyi kipe, aho azakomeza kuyikinira kugeza mu mwaka wa 2029.

Kiwanuka, ukomoka muri Uganda, yageze muri APR FC muri Mutarama 2025 avuye muri SC Villa yo muri Uganda. Yari yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri, nyuma yo kwitwara neza muri shampiyona ya Uganda aho yari amaze gukina imikino 13, atsinda ibitego bitanu anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.

Muri shampiyona ya 2026/27, Kiwanuka amaze gukina imikino itatu, aho amaze gutsinda igitego kimwe ndetse agatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Umwe mu mikino yigaragaje cyane muri APR FC ni uw’Igikombe cy’Intwari cya 2026, ubwo APR FC yatsindaga ibitego 3-0. Kiwanuka yafunguye amazamu ku munota wa 59, nyuma aza no gutanga umupira wavuyemo igitego cya William Togui.

Kongera amasezerano kugeza muri 2029 ni ikimenyetso cy’icyizere APR FC ikomeje kugirira uyu mukinnyi, mu gihe iyi kipe ikomeje kubaka ikipe izahangana ku bikombe byo mu Rwanda no mu marushanwa nyafurika.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo