Imyidagaduro

Chriss Eazy agiye gutaramira i Burundi

na Arsene Byiringiro November 07, 2026 07:02 PM 63 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi nyarwanda Rukundo Nsengiyumva Christian wamamaye mu ruganda rwa muzika ku izina rya Chriss Eazy agiye kongera gutaramira mu Burundi, aho azataramira abakunzi n' abafana b’umuziki we mu gitaramo kizabera ahitwa "Source du Nil" mu Burundi.
‎
‎Chriss Eazy yaherukaga gutaramira i Burundi mu kwezi kuya 31 Ukuboza 2023,
‎aho yakoreye igitaramo gikomeye cyo kwinjira mu Mwaka Mwashya wa 2024 cyabereye i Bujumbura kuri Source Du Nil.
‎
‎Uyu muhanzi nubwo atarehura kujya i Burundi subwa mbere agiyeyo kuko no muri Kanama mu mwaka wa 2022 ku nshuro ya mbere aribwo yagiyeyo akorerayo ibitaramo bitatu.
‎
‎Muri Gicurasi 2023 Yagiye i Burundi mu bikorwa bya muzika birimo gukorana indirimbo n'umuhanzi Kirikou Akili.
‎
‎Chris Eazy yanyuzwe n'ibitaramo yakoreye i Burundi, aho uyu musore ukunzwe mu ndirimbo nka Inana, Amashu, Amashimwe na Fasta yeretswe urukundo n'abakunzi b'umuziki hirya no hino.
‎
‎Uyu muhanzi Biravugwa ko ategerejwe gusubira i Burundi vuba aha cyane, kuko agiye gutaramira mu iserukiramuco rya Urunani Festival (ryiswe kandi "Sisi Wenyewe") ritegurwa n'ikipe y'umupira w'amaguru y'intoki ya Urunani BBC.
‎izaba ku wa 14 Ugushyingo 2026.
‎
‎Iki gitaramo cy'amakuru n'imyidagaduro biteganyijwe ko kizabera i Bujumbura kuri Source du Nil.
‎
‎Iki gikorwa kigamije kunezereza abakunzi b'iyi kipe ndetse n'abakunzi b'umuziki muri rusange i Burundi, cyane ko uyu muhanzi ahavugirwa gukundwa cyane.

‎SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo