Imyidagaduro

Olivia Rodrigo yashyize hanze indirimbo ya Noheli yibutsa abakunzi umuziki wo mu myaka yashize

na Arsene Byiringiro November 07, 2026 12:40 PM 128 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Mu gihe habura amezi atagera kuri abiri ngo abantu bizihize Noheli, umuhanzikazi w’Umunyamerika Olivia Rodrigo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere y’iyi minsi mikuru yise Take Me Home (4 Christmas), yahise ivugisha abakunzi b’umuziki kubera uburyo isa n’iy’itsinda The Waitresses yo mu 1981.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa Kane nijoro, iherekejwe n’amashusho agaragaramo Cynthia Nixon, wamamaye muri filime y’uruhererekane ya Sex and the City. Muri yo, Rodrigo aririmba asaba umukunzi we kumwereka ko amwitayeho by’ukuri, amusaba ko yazamujyana iwabo bakazamarana iminsi mikuru ya Noheli.

Nyuma gato yo kuyishyira hanze, abakunzi b’umuziki batangiye kubona ko ifitanye isano n’indirimbo Christmas Wrapping y’itsinda The Waitresses, yasohotse mu 1981. Icyakora, byaje kugaragara ko ibyo bisa atari impanuka, ahubwo ko byari byateguwe.

Chris Butler, wanditse Christmas Wrapping, yatangaje kuri Facebook ko Rodrigo yari yaramwandikiye amusaba uburenganzira bwo gukora indirimbo ifite isano n’iyo ye. Yavuze ko hashize amezi abiri yakiriye ubutumwa kuri imeyili bwaturutse ku muntu wamubwiye ko ari Olivia Rodrigo, amumenyesha ko yanditse indirimbo ya Noheli ndetse amutumira ngo ayumve.

Butler yavuze ko atahise yemera ko uwo ari we koko, kuko atari asanzwe azi uyu muhanzikazi, akeka ko ubwo butumwa bushobora kuba ari uburiganya. Gusa nyuma yo kumenya byinshi ku bikorwa bye bya muzika, yatangiye kumukunda, ashimishwa n’indirimbo ze ndetse n’uburyo akorana n’abandi mu ruganda rw’umuziki.

By’umwihariko, yashimye Rodrigo kuba akoresha itsinda ry’abacuranzi rigizwe n’abagore gusa, ndetse akaba yarashoboye kugirana amasezerano amuha uburenganzira bwo kugenzura amajwi y’umwimerere y’indirimbo ze, azwi nka master recordings.

Nyuma yo kumenya neza uwo bari bavuganye, Butler yahisemo kumusubiza, anashyira ubutumwa yamwandikiye kuri Facebook. Yagize ati: “Niba koko uri Olivia Rodrigo, ndagushimira kuba waranyandikiye. Amagambo yawe ni meza cyane kandi aranshimishije.”

Yakomeje avuga ko akunda umuziki wa Rodrigo, cyane cyane uburyo ategura indirimbo, uko ahuza ibice birimo amajwi acuranga buhoro n’ibikomeye, ndetse n’uko indirimbo ze zitanga ishusho y’abacuranzi bari gucuranga ibikoresho nyakuri.

Butler yashimye kandi uburyo Rodrigo yandika amagambo y’indirimbo agaragaza ukuri, ubusizi n’amarangamutima akomeye. Nyuma yo kumva Take Me Home (4 Christmas), yavuze ko yayishimye cyane kandi ko ishobora kuzaba imwe mu ndirimbo zikomeye zizavugwa mu gihe cya Noheli, ndetse ikaba yanahatanira umwanya wa mbere mu Bwongereza.

Nubwo iyi ndirimbo igaragaramo imicurangire yibutsa injyana ya New Wave na Post-punk yakunze kuranga The Waitresses, Chris Butler ntiyahawe umwanya nk’umwe mu bayanditse, kuko itakoreshejwemo amajwi y’umwimerere y’indirimbo ye cyangwa ngo hagire igice cyayo cyiganwa .Rodrigo yatangaje ko yayanditse mu mpeshyi ishize afatanyije na Dan Nigro, umaze igihe amufasha mu bikorwa bye bya muzika, ndetse na Amy Allen, wagize uruhare mu ndirimbo z’abahanzi barimo Harry Styles, Sabrina Carpenter na Tate McRae.

Cynthia Nixon yagaragaye mu mashusho y’indirimbo nshya ya Rodrigo

Amashusho y’indirimbo Take Me Home (4 Christmas) yakozwe mu buryo busa na filime zo mu bihe byashize, agaragaramo abakinnyi bambaye imyenda irimo imitako ya Noheli. Ben Marshall, wamamaye muri gahunda ya Saturday Night Live (SNL), agaragara akina umusore ukundana na Rodrigo ariko utagaragaza ubushake bwo kwiyemeza mu rukundo, mu gihe Cynthia Nixon akina uruhare rwa nyina w’uwo musore.

Iyi ndirimbo yasohotse mu gihe abandi bahanzi na bo bari gushyira hanze ibihangano bigamije guhatanira kuza ku mwanya wa mbere mu Bwongereza mu ndirimbo zikundwa cyane mu gihe cya Noheli. Sam Fender yasubiyemo indirimbo You Can't Always Get What You Want ya The Rolling Stones mu rwego rwo kwamamaza ikigo cya John Lewis muri iki gihe cy’iminsi mikuru.

Na CMAT yakoranye na Elton John bakora indi mirongo y’indirimbo ye ya Noheli yitwa Step Into Christmas, bayihinduramo injyana igezweho. Naho Alanis Morissette yari afite gahunda yo gusohora album yise Good Weather for Immaculate Conception, mu gihe Sufjan Stevens yari agiye gushyira hanze icyegeranyo cy’indirimbo ze za Noheli yise Worst Christmas Ever.

Undi wagaragaje ibikorwa bishya ni Nile Rodgers, wakoranye na Rebecca Ferguson wamamaye muri X Factor, basubiramo indirimbo The Christmas Song (Chestnuts Roasting on an Open Fire). Icyakora, aba bombi bagiye banengwa n’abakunzi b’umuziki nyuma yo gukoresha ubwenge buhangano (AI) mu gutunganya amashusho aherekeza iyo ndirimbo.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo