Ava Peace yateye utwatsi amashusho y'urukozasoni ari gukwirakwira ku mbugankoranyambaga - Radio Salus FM 97.0

Ava Peace yateye utwatsi amashusho y'urukozasoni ari gukwirakwira ku mbugankoranyambaga

Ava Peace yateye utwatsi amashusho y'urukozasoni ari gukwirakwira ku mbugankoranyambaga

Umuhanzikazi wo muri Uganda "Ava Peace" yigaramye amashusho y'urukozasoni akomeje gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga, agaragaza inkumi n'umusore bari gutera akabariro bikavugwa ko uwo mukobwa ari Ava Peace.

Mu butumwa uyu muhanzikazi yanyujije kuri X yahoze ari Twitter yahakanye yivuye inyuma avuga ko uwo mukobwa uri muri ayo mashusho atari we, ndetse ko ari ibintu byagaragarira buri wese wabasha kubona ayo mafoto.

Yagize ati: "Ntabwo nigeze mbabazwa n'ibintu byo kuri murandasi ariko kuri ubu birakabije cyane. Tunyura muri byinshi kugira ngo dushyire izina aho ryumvikana ariko uyu si njye. Muri amwe mu mashusho harimo umugore n'umugabo bari kwishimisha ariko sinigeze ngira ibyo birori mu buzima bwanjye. Ndetse n'utagira ubwenge ashobora kubona ko atari isura yanjye."

Ibi kandi yabishimangiye no mubundi butumwa yanyujije k'urukuta rwe rwa Instagram ye avuga ko ntaho ahuriye n'ayo mashusho ahubwo ari ababimwitiriye bashaka kwangiza izina rye.

Ibi yabivuze nyuma y'uko amashusho y'urukozasoni akomeje gufata indi ntera mu gihugu cya Uganda aho k'umunsi wejo nabwo hakwirakwiriye amashusho n'amafoto y'ubwambure bivugwa ko ari aya Kisitu Kirabo. Aba bose bakaba babarizwa mu gihugu cya Uganda.

DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus

Ibitekerezo 0

Tanga igitekerezo
Your email will not be published

Nta bitekerezo bihari.