Imyidagaduro

Umunyarwenya Russell Brand yahamwe n'icyaha cyo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato

na Arsene Byiringiro November 07, 2026 12:35 PM 125 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyarwenya w’Umunyongereza Russell Brand w’imyaka 51, yatangarijwe n’umucamanza ko ashobora guhanishwa igifungo kirekire nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu no gusambanya ku gahato.

Uyu mugabo ategerejwe mu rukiko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, kugira ngo ahabwe igihano, nyuma y’uko inteko y’abacamanza imuhamije icyaha kimwe cyo gufata ku ngufu n’ibyaha bitatu byo gusambanya ku gahato.

Gusa Brand yagizwe umwere ku bindi byaha bibiri byo gufata ku ngufu ndetse n’icyaha kimwe cyo kugerageza gukora ihohotera rishingiye ku gitsina.

Urubanza rwamaze ibyumweru bine rwabereye mu rukiko rwa Southwark Crown Court i Londres mu Bwongereza.

Umucamanza Bennathan yanze ubusabe bw’abanyamategeko ba Brand bwo kumurekura by’agateganyo, bituma uyu mugabo ahita ajyanwa mu maboko y’inzego zishinzwe amagereza nyuma yo gusomwa kw’imyanzuro y’urukiko.

Urwego rwa Polisi ya Londres, Metropolitan Police, rwabwiye Sky News ko Brand akiri gukorwaho iperereza ku bindi birego byo gufata ku ngufu byatanzwe n’abagore babiri.

Umuvugizi w’uru rwego yavuze ko Brand yamaze kubazwa kuri ibyo birego, ariko iperereza rikaba rigikomeje.

Mu gihe hasomwaga imyanzuro y’abacamanza ku wa Kane, Brand ntiyagaragaje amarangamutima agaragara. Ahubwo yumvikanye abwira abanyamategeko be amagambo agaragaza ko ameze neza, agira ati: “Ndi amahoro”, ndetse asubiramo inshuro nyinshi ati: “Meze neza, meze neza, meze neza.”

Urubanza rwakurikiwe n’icyemezo cy’uko ashobora guhanishwa igifungo kirekire, mu gihe igihano nyirizina kizatangazwa n’urukiko ku wa Mbere.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo