Imyidagaduro

The Ben yahisemo gukomeza gukorana na Muyoboke, Noopja bakaba inshuti gusa

na Arsene Byiringiro November 07, 2026 12:33 PM 142 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umuhanzi Mugisha Benjamin wamamaye nka  The Ben yafashe icyemezo cyo gukomeza gukorana na Muyoboke Alex n’itsinda rye, mu gihe Noopja atazongera kuba umwe mu bantu bamufasha mu kazi ka buri munsi, ahubwo agakomeza kumubera inshuti bashobora no gukorana mu bindi bikorwa igihe bibaye ngombwa.

Ibi byabaye  mu gihe hari hashize igihe havugwa umwuka mubi hagati ya Muyoboke na Noopja, bombi bari basanzwe bafatanya mu bikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki wa The Ben. Amakuru aturuka ku bantu ba hafi y’uyu muhanzi avuga ko atishimiye kuba amakimbirane yabo yarakomeje kumushyira mu bibazo kandi atari we bireba mu buryo butaziguye.

Ikibazo  cyatumye umwuka urushaho kuba mubi ni gahunda y’urugendo The Ben yagombaga kugirira muri Uganda, aho yari yatumiwe mu gitaramo cyo kwizihiza imyaka 10 ya Comedy Store, gitegurwa n’umunyarwenya Alex Muhangi.

Iki gitaramo cyari giteganyijwe muri Kanama 2026, ariko gisubikwa nyuma y’uko muri Uganda hagaragaye icyorezo cya Ebola. Ibyo byatumye habaho impinduka mu myiteguro no mu masezerano yari afitanye n’abateguraga icyo gitaramo, harimo no kugabanya abantu bagombaga kumuherekeza bava kuri barindwi bakagera kuri batanu.

Mu bagombaga gusigara mu Rwanda harimo Noopja, bivugwa ko atashyizwe ku rutonde na Muyoboke Alex. Icyo cyemezo ngo cyamubabaje cyane, bituma umwuka mubi wari usanzwe hagati yabo urushaho gukara.

Nubwo The Ben yagerageje gukemura icyo kibazo, bikagera n'aho amwishyurira amatike y'urugendo n'amacumbi muri hoteli kugira ngo na we abashe kujya muri Uganda, ntibyabujije ko kutumvikana hagati ya Noopja na Muyoboke gukomeza.

Abantu begereye The Ben bavuga ko atishimiye uburyo Noopja yakiriye iki kibazo, kuko ngo atari afite inshingano zihariye muri icyo gitaramo, ahubwo yashakaga kumuherekeza nk’inshuti. Umwe mu batanze amakuru kuri IGIHE yavuze ko kuba Noopja yarashakaga kujyana na The Ben bitari bishingiye ku kazi yari agiye gukorera muri Uganda.

Yagize ati: “Noopja uko yitwaye muri iki kibazo byababaje The Ben. Nubwo avuga ko bari bumvikanye kujyana muri Uganda, wakwibaza uti yari agiye gukorayo iki? Aho yagendeye se yakozeyo iki? Bari babyemeranyije nk’inshuti yifuzaga kumuherekeza, atari umuntu wari ufiteyo inshingano.”

Gusa Noopja igihe yabazwaga niba umwuka mubi uvugwa hagati ye na Muyoboke waba ufitanye isano n’urugendo rwa The Ben muri Uganda, aho bombi bavuzwe mu bamufashije mu bijyanye n’igitaramo.

By’umwihariko, yabajijwe niba kuba yaraherekeje The Ben muri Uganda, ariko akagenda nyuma y’abandi, hari aho bihuriye n’ibyo bibazo.

Noopja yahakanye ko urwo rugendo rwaba rwarateje amakimbirane, avuga ko yajyanywe muri Uganda no kuba aha agaciro ubucuti afitanye na The Ben.

Ati “I Bugande se ni mu ijuru? Ntabwo ari ibyo. N’iyo ntajyayo, nta kintu byari kuba bintwaye kubera ko njyewe ndi umwe mu bantu bagira umwanya muto bitewe n’ibintu mba ndi gukora. N’iyo nguhaye umwanya wanjye ni uko uba uri inshuti yanjye.”

Kugeza ubu, The Ben yahisemo kudakomeza kugira byinshi atangaza kuri aya makimbirane, ahubwo agashyira imbaraga mu myiteguro y’igitaramo cye cyiswe ‘The New Year Groove’, giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2027.

KWIHANGANA Emmanuel/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo