Imikino

Ouattara yongereye amasezerano muri APR FC

na Arsene Byiringiro November 05, 2026 06:22 PM 13 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Rutahizamu akaba na kapiteni wa APR FC, Cheick Djibril Ouattara, yongereye amasezerano muri iyi kipe azageza muri 2028 nyuma y’umusaruro ukomeye amaze kugeza kuri ikipe mu gihe ayimazemo.

Ouattara yageze muri APR FC muri Mutarama 2025, avuye muri JS Kabylie yo muri Algeria mu gice cya kabiri cya shampiyona ya 2024/25, yakinnye imikino 10 atsindamo ibitego 12.

Mu mwaka w’imikino wa 2025/26, uyu rutahizamu yakomeje kwigaragaza, atsinda ibitego 18 muri shampiyona, aba umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri BK Pro League. Yanafashije APR FC kwegukana ibikombe bya Shampiyona, Igikombe cy’Amahoro na FERWAFA Super Cup.

Nyuma y’uyu musaruro, Ouattara yagizwe kapiteni wa APR FC muri Nyakanga 2026, asimbura Niyomugabo Claude wari usoje amasezerano.

Mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2026/27, Ouattara yakomeje kugira uruhare mu musaruro w’ikipe, aho kugeza ubu amaze gukina imikino itatu ya shampiyona, atsinda ibitego bibiri mu minota 195.

Kongera amasezerano kwa Ouattara bifatwa nk’icyemezo gikomeye kuri APR FC, kuko uyu rutahizamu ari umwe mu bakinnyi iyi kipe yishingikirizaho cyane mu busatirizi no mu rugendo rwo guhatanira ibikombe.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo