Umuhanzikazi w'umunyarwanda Bwiza Emmerance ukorera umuziki we muri Label ya Kikac Music yatangaje ko agiye gutaramira mu gihugu cya Zambia.
Uyu muhanzikazi uri mubagezweho mu Rwanda, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko kuwa 11 Nyakanga 2026 azataramira mu gihugu cya Zambia mu ruhererekane rw’ibitaramo byiswe Home World Tour aho azataramira mu bihugu bitandukanye yaba muri Africa no kuyindi migabane.
Ibi bitaramo azabikora nyuma yo gusoza ibyo azaririmbamo bya Bruce Melodie na The Ben bizenguruka imijyi 4 yo mu Rwanda bizatangirira I Musanze kuwa 13 Kamena 2026. Aha azaba Ari gufasha aba bombi gutaramira abakunzi babo hamwe na Kitoko Bibarwa.
Uyu muhanzikazi usanzwe urebererwa inyungu n'uwitwa Uhujimfura akanagenzura imiziki y'uyu muhanzikazi; baherutse guca agahigo, aho uyu muhanzikazi aherutse kuzuza indirimbo 13 zarebwe inshuro zirenga miliyoni ku rubuga rwa YouTube kuri buri ndirimbo.
Bwiza ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane kubera ubuhanga mu kuririmba aho aherutse gusohora indirimbo yitwa "Gake gake" ikunzwe cyane n'urubyiruko. Iyi ndirimbo iherutse kuzuza milliyoni y'abayirebye k'urubuga rwa YouTube.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.