Imikino

Ibigwi bya Cristiano Ronaldo wamaze gusezera muri Portugal

na Arsene Byiringiro November 05, 2026 03:06 PM 24 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Cristiano Ronaldo asoje urugendo rwe rwo gukinira ikipe y’igihugu ya Portugal mu gihe kingana n'imyaka 23 aho yanditse amateka akomeye ndetse agashyiraho imibare itaragerwaho n’abandi bakinnyi.

Mu gihe yamaze muri Portugal, Ronaldo yakinnye imikino 234, aba umukinnyi umaze gukinira ikipe y’igihugu imikino myinshi kurusha abandi. Yanatsindiye igihugu cye ibitego 146, ibi bimushyira ku mwanya wa mbere mu mateka y’abatsindiye Portugal ibitego byinshi.

Kimwe mu bihe by’ingenzi byaranze urugendo rwe ni umwaka wa 2016, ubwo yafashaga Portugal kwegukana igikombe cya UEFA European Championship, Iki gikombe cyabaye kimwe mu bikombe bikomeye cyane mu mateka y’ikipe y’igihugu, ndetse Ronaldo agira uruhare rukomeye mu rugendo rwayigejeje kuri iyo ntsinzi.

Ronaldo kandi yagize uruhare mu gufasha Portugal gutwara UEFA Nations League inshuro ebyiri. Portugal yegukanye iki gikombe bwa mbere mu 2019, mbere yo kongera kugitwara mu mwaka wa 2025.

Uretse ibikombe, Ronaldo yamenyekanye cyane kubera ubwitange, ibitego n’uruhare yagize mu ikipe y’igihugu mu gihe yari ayimaze mo. Yabaye kapiteni wa Portugal mu bihe byinshi kandi ayihagararira mu marushanwa akomeye mpuzamahanga.

Imibare ye n’ibikombe yegukanye byatumye Cristiano Ronaldo afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakomeye cyane mu mateka y’ikipe y’igihugu ya Portugal. Gusezera kwe rero bisize icyuho gikomeye ndetse n’amateka azagorana gusimburwa muri Portugal.

NSENGIMANA Jean Bosco/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo