Imikino

Cristiano Ronaldo yasezeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma y’imyaka 23

na Arsene Byiringiro November 05, 2026 02:20 PM 35 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunya-Portugal Cristiano Ronaldo, ufite imyaka 41, yatangaje ko asezeye mu ikipe y’igihugu ya Portugal, nyuma y’imyaka 23 ayikinira. Icyemezo cye cyatangajwe kuri uyu wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026.

Ronaldo yakiniye ikipe y’igihugu ya Portugal kuva muri Kanama 2003, aho yarayimazemo imyaka 23. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko igihe kigeze ngo asubize ikipe y’igihugu nimero 7 yari amaze imyaka myinshi yambara.

Mu gihe yari amaze mu ikipe y’igihugu, Ronaldo yayikiniye imikino 234, akaba ari we mukinnyi wayikiniye imikino myinshi. Yanayitsindiye ibitego 146, umubare umuha kuba umukinnyi watsinze ibitego byinshi kurusha abandi mu ikipe y'igihugu mu mateka ya ruhago.

Ronaldo kandi yafashije Portugal kwegukana igikombe cya Euro 2016, ndetse anagira uruhare mu kwegukana UEFA Nations League mu 2019 no mu 2025. Yitabiriye imikino y’Igikombe cy’Isi inshuro esheshatu arikumwe na Portuga .   

Icyemezo cyo gusezera kije nyuma y’umwuka mubi wari umaze igihe ututumbye hagati ya Ronaldo n’umutoza wa Portugal, Jorge Jesus.

Mu Ukwakira 2026, Ronaldo yavuye mu mwiherero w’ikipe y’igihugu nyuma yo kumenya ko atari butangire umukino wa Uefa Nations League. Icyo gihe Jesus yari yavuze ko Ronaldo ashobora kongera gukinira Portugal igihe yaba abishaka.

Nyuma y’ibi bibazo, Ronaldo yahisemo gusoza urugendo rwe mu ikipe y’igihugu, nubwo mbere hari hakiri icyizere ko ashobora kuyigarukamo.

Nubwo yasezeye mu ikipe y’igihugu, Ronaldo aracyakina ku rwego rw’amakipe, aho ari umukinnyi wa Al-Nassr yo muri Saudi Arabia. Biteganyijwe ko azakomeza kuyikinira kugeza ku musozo wa shampiyona y’uyu mwaka w’imikino.

Ronaldo asezeye muri Portugal amaze imyaka irenga 23 ayikinira, asize amateka arimo kuba umukinnyi wayikiniye imikino myinshi ndetse akaba ari na we wayitsindiye ibitego byinshi.

MUCYO Thierry/Radio Salus 

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo