Umuhanga mu gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi ukomoka mu gihugu cy' U Burundi 'John Elart 'yitandukanyije n'abategura ibihembo bya 'Entertainment Arts Excellence Awards' bizwi nka EAEA.
Ibi byabaye nyuma y'uko abategura ibi bihembo bamushyize mu cyiciro cy'abahataniye igihembo kijyane n'ubuhanga mu gutunganya amashusho muri Afurika y'i Burasirazuba muri uyu mwaka wa 2026, ariko bavuga ko ari Umunyarwanda.
John Elart akibibona, ntiyatinze guhita abinyomoza avuga ati : " Ibi ni Amakuru y'ibihuha."
Iki cyiciro kirimo abandi batunganya amashusho barimo Director Gad, Sasha Vybz, Folex, Director Kenny (DK), Joma, Nezzoh Montana, Visior Mufasa, Director Wayan, Steve Mugo, Director Omoke Ogao na Edrine Paul.
John Elart amaze kwamamara mu Rwanda kubera gutunganya amashusho y'indirimbo z'abahanzi benshi bo mu Rwanda kandi akaba azwiho gutunganya amashusho asa neza cyane.
John Elerts aherutse kugira uruhare mu ndirimbo zo mu Rwanda zimaze igihe gito zisohotse zirimo 'Gake Gake' ya Bwiza, dore ko Bwiza bakorana Cyane aho yamukoreye n'amashusho y'izindi ndirimbo ze zitandukanye nka 'Best Friend' ari
Kumwe na The Ben.
Uyu mugabo kandi niwe watunganyije amashusho y'indirimbo
"Details " ya Bruce Melodie ndetse n'iyitwa "Munyakazi" nayo ya Bruce Melody ufatwa nk'umwe mu ba mbere mu muziki w'u Rwanda.
DUSHIMIMANA Aaron/Radio Salus
Ibitekerezo 0
Tanga igitekerezo
Nta bitekerezo bihari.