Imyidagaduro

Nishimwe Naomie yakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka imfura ye

na Arsene Byiringiro October 26, 2026 02:10 PM 65 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakorewe ibirori byo kwitegura kwibaruka umwana w’umuhungu, bizwi nka Baby Shower.

Ibi birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, birimo Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, Iradukunda Liliane wa 2018, Nimwiza Meghan wa 2019 na Nshuti Divine Muheto wa 2022. Byitabiriwe kandi n’abavandimwe ba Naomie, ababyeyi be n’inshuti ze, bifatanya na we kwishimira uyu munsi udasanzwe mu buzima bwe.

Muri Kanama 2026, ni bwo Nishimwe Naomie yagaragaje bwa mbere ko atwite, yitegura kwibaruka imfura ye na Michael Tesfay, umugabo we. Icyo gihe yatangaje ko we n’umugabo we bishimiye ko bagiye kuba ababyeyi, avuga ko uyu mwana akunzwe cyane ku buryo amagambo adahagije ngo asobanure urukundo bamufitiye.

Naomie w’imyaka 27, wavutse mu 1999, yanditse igitabo kivuga ku buzima bwe bwite yise More Than a Crown, bisobanuye “Ibisumbye ikamba”. Iki gitabo cyasohotse mu Ukuboza 2025, kimurikirwa muri Kigali Convention Centre. Mu bukangurambaga bwo kukimurika, yahishuye ko inda ya mbere yari yarasamye yavuyemo, avuga ko ari kimwe mu bihe bikomeye yanyuzemo mu buzima bwe.

Ku wa 1 Mutarama 2024, Nishimwe Naomie yambitswe impeta na Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopia. Ku wa 27 Ukuboza 2024, bombi bakoze ubukwe, bemeranya kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu minsi ishize, Naomie yagaragaje ko yitegura kwibaruka imfura ye y’umuhungu, avuga ko yamaze kumwegurira Imana.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ibyishimo atewe no kuba agiye kwibaruka imfura ye, avuga ko ari igitangaza n’igisubizo cy’amasengesho ye.

Yagize ati: “Ni umuhungu, ku muhungu wacu w’agaciro, igitangaza cyacu gito. Igisubizo cy’amasengesho yacu. Waremwe mu buryo bw’igitangaza n’Imana. Ndetse na mbere y’uko ngufata mu maboko yanjye, Imana irakuzi, iragukunda kandi ifite umugambi mwiza ku buzima bwawe.”

SHYAKA Bienvenue/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo