Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane, mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 20 iteraniye i Kigali, aho yasabye ko uyu muco ucika burundu.
Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo imibare y’ubukungu ishobora kugaragaza ko ibintu bimeze neza, ariko mu by’ukuri hari amahirwe menshi igihugu gipfusha ubusa kubera kudahuza ibikorwa.
Yagize ati “Ugasanga umushinga warateguwe ariko utegurwa bituzuye. Kubera ko niba ari urwego uru n’uru rubishinzwe mbere y’abandi, ugasanga urwo rwego ntabwo rwakoranye n’izindi nzego bakwiriye kuba bafatanyije kugira ngo bategure uwo mushinga.”
Yongeyeho ko ingaruka z’iyi mikorere ari uko imishinga myinshi itangira ariko ntikurikiranwe, bigatuma yibagirana.
Ati “Icyo kibazo cyo mu buhinzi n’ubworozi tumaze imyaka myinshi tukiganira… wajya kongera kubaza nyuma y’imyaka ibiri itatu ugasanga nta n’ucyibuka ibyagombaga gukorwa.”
Mu kiganiro cyagarutse ku guharanira iterambere rirambye, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yemeye ko iki kibazo gihari ndetse ko n’imikoranire mibi muri Minisiteri ayobora ituma igihugu gihomba.
Yabwiye Perezida Kagame ati “Ikibazo cy’imikoranire muri MINECOFIN ni twe tubishinzwe, turakwizeza ko tugiye kubikurikirana bizahinduka.”
Minisitiri Murangwa yavuze ko hari ibintu bine biramutse bikozwe neza byatuma u Rwanda rwihuta mu iterambere, icya mbere akaba ari iyo mikoranire, kuko iyo ibuze hari imishinga myinshi idatanga umusaruro wari witezwe.
Ikindi kibazo cyagaragajwe na Minisitiri w’Imari gikomoka kuri uku kudakorana no gutinza ibintu, ni uko amafaranga ya Leta amara igihe kirekire mu mishinga idakora, bigatuma ata agaciro.
Yavuze ko hari ubwo “amafaranga yari gukoreshwa uyu munsi, akoreshwa nyuma y’imyaka itanu yarataye agaciro” bitewe n’uko imishinga itihutishwa.
Perezida Kagame yasoje asaba abayobozi gufata inshingano, bakazibazwa ndetse bakemera no kubihanirwa igihe bananiwe gusobanura uko umutungo n’ubushobozi bahawe byakoreshejwe mu nyungu z’Abanyarwanda bose.
ISHIMWE Yarakoze Seth Kefa/ The Kaminuza Star
Comments 0
Leave a Comment
No comments yet. Be the first to comment!