Imyidagaduro

Alliah Cool yavuze ku mubano we na Saidi Lugimi wavuzwe cyane

na Arsene Byiringiro October 25, 2026 05:21 PM 1,167 abakurikiranye 0 ibitekerezo

Umunyamideli Alliah Cool yagize icyo avuga ku mubano w’urukundo wavuzwe hagati ye n’umuherwe wo muri Tanzania, Saidi Lugimi, avuga ko na we ibyo abantu babonye ari ko yabibonye, kandi ko nta ruhare yabigizemo.

Yabitangaje mu kiganiro Irigara gitambuka kuri B&B FM. Abajijwe n’umwe mu banyamakuru ku mubano we na Saidi Lugimi, Alliah Cool yirinze kugira byinshi abivugaho, gusa agira ibyo asobanura.

Yagize ati: “Uko mwabibonye, nanjye ni ko nabibonye. Nta ruhare na ruto nigeze mbigiramo kugira ngo bibeho. Nanjye nabirebesheje amaso nk’ayo namwe mwabirebesheje, mbona bigenda bihwihwiswa. Nta kintu na kimwe mbiziho.”

Hashize iminsi Saidi Lugimi anyuza ubutumwa kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko yihebeye Alliah Cool. Icyo gihe, Alliah Cool ntiyigeze agaragaza ko bafitanye umubano cyangwa ko baziranye.

Ibyo byatangiye ubwo Saidi Lugimi yatangiraga gukurikira Alliah Cool kuri Instagram, nyuma akajya ashyiraho amafoto ye ayaherekeresha amagambo agaragaza urukundo amufitiye.

Aaron DUSHIMIMANA/Radio Salus

Sangiza iyi nkuru

Ibitekerezo (0)

Nta bitekerezo bihari. Ba uwambere gutanga igitekerezo!

Tanga igitekerezo